Kwamamaza

Abafana ba Riderman bagiye guha abatishoboye 200 Mutuelle de Sante

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 10:48' na IGIHE


Ihuriro ry’abafana ba Riderman bibumbiye mu muryango bise RFC(Riderman Fan Club) bateguye igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza [Mutuelle de Sante] ku bantu bagera kuri magana abiri batishoboye.

Umuyobozi w’iri huriro, Shema Natete Brian yabwiye IGIHE KO we na bagenzi be mu migambi bihaye uretse gufana Riderman harimo kwita ku bababaye, gusurana hagati yabo, gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye cyane cyane ibiteza imbere igihugu.

Yavuze ko batangiye gukusanya amafaranga yo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza binyuze mu bukangurambaga bise ‘One4One Campain’ aho buri mufana [Igisumizi] afasha umuntu umwe utishoboye.

Ati ‘Mu bikorwa by’ubumuntu RFC ijya itegura, kuri iyi nshuro twategute igikorwa cyo kugurira imiryango itishoboye mituelle de Sante, aho icyo gikorwa twacyise RFC One4One campaign. Nibura buri Gisumizi kizishyurira umuntu umwe mutuelle, ni ukuvuga ko buri wese atanga 3000 ariko bitabujije ko ufite ubushobozi yatangira benshi bashoboka.”

Yongeyeho ati “Nubwo igikorwa cyateguwe na RFC ariko ntibibujije ko undi muntu ufite umutima wa yafasha iki gikorwa na we akifatanya natwe kuko ikigamijwe ni ukugurira Abanyarwanda batishoboye ubwisungane mu kwivuza.”

Iri huriro ryabikoze mu rwego rwo kubera urugero urundi rubyiruko kuba umusemburo mu kwiyubakira igihugu no gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo badategereje ak’imuhana.

Mu gihe gito batangiye ubukangurambaga bamaze kubona amafaranga yakwishyura ubwisungane ku bantu ijana gusa ngo bifuza ko bakuzuza abantu magana abiri.

Ati “Nyuma yo gukusanya inkunga tuzaba twabonye tuzegera umurenge uzaduha abujuje ibisabwa kugirango bishyurirwe mutuelle, ni ukuvuga ko iki gikorwa tuzifatanya n’inzego za Leta kugira ngo tumenye mu by’ukuri abafite ikibazo kurusha abandi.”

Shema Natete Brian yavuze ko bazatanga iyi nkunga bafatanyije na Riderman ari na we aba bafana bose bahuriyeho. Ati “Twamumenyesheje igikorwa dufite aragishima, atubwira ko azifatanya natwe, gusa ni igikorwa cyateguwe n’abafana ba Riderman, tukaba twaramumenyesheje kuko tutabikora atamenyeshejwe.”

Yashishikarije n’abandi bose bifuza gutanga inkunga ko bayinyuze kuri telefone bakoresheje Mobile Money kuri 0788504507 na Tigo Cash kuri 0722847784.

Riderman azifatanya n'abafana be muri iki gikorwa

Ihuriro ry’abafana ba Riderman ryagiye rikora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, gusura urwibutso, gusura abarwayi mu bitaro abari mu kaga no gukemurirana ibibazo hagati yabo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved