00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’inkwakuzi batangiye kugura amatike y’urugendo rugana i Dubai mu gitaramo cya Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kanama 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa 12 Kanama 2021, ab’inkwakuzi batangiye kugura amatike yo kuzitabira urugendo rw’iminsi ine mu mujyi wa Dubai ruzanaberamo igitaramo cya Bruce Melodie na Dj Marnaud.

Mu minsi ishize Bruce Melodie yatangaje ko mu rugendo rwo gutaramira abakunzi be batuye hirya no hino ku Isi, tariki 30 Ukuboza 2021 azaba ari gususurutsa abatuye n’abakorera mu mujyi wa Dubai.

Iki gitaramo cyiswe ‘Kigali Night Mega Yacht Party’ cyateguwe na sosiyete ya ‘Afro Asian Bridge’.

Uretse iki gitaramo, byitezwe ko abazitabira uru rugendo ruteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2021 kugeza tariki 1 Mutarama 2022, bazanatemberezwa umujyi wa Dubai mu gihe cy’iminsi ine.

Iminsi ine abazitabira uru rugendo bazamara, bazagira amahirwe yo guhura n’abashoramari batandukanye mu rwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo mu bucuruzi.

Umunsi wa mbere w’uru rugendo, abazarwitabira bazajya mu imurikagurisha rya Dubai. Umunsi wa kabiri bazagira amahirwe yo gutembera umujyi wa Dubai, mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu munsi ari bwo hitezwe igitaramo kizaririmbamo Bruce Melodie na Dj Marnaud.

Bukeye bwaho bazasohokera ku mucanga baharahukire, mu gihe nimugoroba bazatemberezwa Dubai ya nijoro. Ni umugoroba uzanaberamo umusangiro rusange abantu bagahura bakaganira mu buryo bwo kungurana inama mu bucuruzi.

Ku munsi wa kane bazatemberezwa mu butayu bahafatire amafoto y’urwibutso, uyu ukazaba ari na wo wa nyuma w’uru rugendo.

Abazitabira uru rugendo bazishyurirwa Visa ndetse n’itike y’indege, bazishyurirwa ingendo z’imbere muri Dubai ndetse mu giciro cy’uru rugendo hakabamo icumbi ndetse n’amafunguro y’iminsi yose bazamarayo.

Buri wese uzitabira uru rugendo azasabwa kwishyura $1500, mu gihe hateganyijwe imyanya 154.

Rwema Denis ushinzwe itangazamakuru no kwamamaza uru rugendo yabwiye IGIHE ko bashyizeho imyanya mbarwa kuko bafite umubare ntarengwa w’abo bemerewe kwakira.

Ati “Dufite imyanya ntarengwa y’abantu tuzakira, turifuza ko abantu bakwiyandikisha vuba kugira ngo twirinde umuvundo w’abazasaba kwitabira mu minsi ya nyuma.”

Yasabye abifuza kuzitabira uru rugendo kugerageza kugura amatike hakiri kare kuko imyanya ari mbarwa kandi batifuza hazagira ucikanwa kandi ari ibintu yifuza.

Gahunda yose y’urugendo

Tariki 30 Ukuboza abazaba bitabiriye uru rugendo bazataramirwa na Bruce Melodie afatanyije na DJ Marnaud
Umuntu umwe kwitabira uru rugendo ni $1500
Babiri bzajyana bakagurira rimwe itike bari kugabanyirizwa
Ibyo abazitabira uru rugendo bazakorerwa n'uburyo bwo kugura amatike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .