00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

A$AP Rocky yahamije urukundo rwe na Rihanna

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Rakim Athelaston Mayers wamamaye nka A$AP Rocky yemeje ko akundana n’umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty [ Rihanna] nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bakundana.

Uyu musore yabwiye GQ magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe. Ntabwo yigeze avuga byinshi ku rukundo rwe n’uyu muhanzikazi w’umushabitsi.

Kugeza uyu munsi aba bombi ntabwo bagaragara bari kumwe ahantu na hamwe, gusa GQ magazine ivuga ko ari uburyo bafashe bwo kujya bitandukanye bajya mu birori bakagenda ukubiri.

A$AP Rocky yatangaje ko yishimiye kuba ari mu rukundo n’umuntu umwe by’umwihariko. Ati “Niwe wenyine.”

Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha. Ati “Ntekereza bizaba ari igitangaza. Nzaba ndi umupapa utangaje. Nzagira umwana w’umuhanga cyane.”

Uyu muraperi ufite album nshya yenda gushyira hanze yanavuze mu ikorwa ryayo Rihanna hari ibyo yamufashijeho. Ati “Ntekereza ko ari ingenzi kugira umuntu wakuraho ibitekerezo bizima kandi by’ubuhanga.”

A$AP na Rihanna bari basanzwe ari inshuti magara ndetse bakunze kwibazwaho cyane mu itangazamakuru guhera mu 2013. Muri Nyakanga uyu muraperi yafashije Rihanna mu kwamamaza ibirungo bye by’ubwiza.

Amakuru y’uko Rihanna yaba yongeye gusubira mu rukundo yaje nyuma yaho muri Mutarama 2020 yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel bakundanaga.

Uyu muraperi yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kendall Jenner bakundanye mu 2017 ndetse n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré.

Rihanna we yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye harimo Kharim Benzema, Eminem, Drake, DiCaprion na Lewis Hamilton. Yavuzwe cyane akundana na Chris Brown batandukanye bavushanyije amaraso.

Aha hari mu gitaramo bombi bahuriyemo mu 2012, gusa benshi batunguwe n'uburyo A$AP Rocky yafashe Rihanna
A$AP Rocky yakuye urujijo ku rukundo ruvugwa hagati ye na Rihanna
Aba bombi bagiye bakunda kugendana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .