00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 45 bitabiriye irushanwa rizavamo umwe winjizwa mu muziki w’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Kamena 2021 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ibijyanye no kwiyandikisha mu irushanwa rya ‘The Next Diva’ byarangiye, ubuyobozi bwa KIKAC Music bwatangaje ko abakobwa 45 aribo biyandikishije, mu gihe hakenewe umwe gusa uhiga abandi mu mpano.

Sosiyete ifasha abahanzi ya KIKAC Music ibarizwamo Danny Vumbi na Mico the Best imaze ibyumweru bibiri mu rugendo rw’irushanwa bise ‘The Next Diva’, rizatanga umukobwa ufite impano yo kuririmba bazakorana mu gihe cy’imyaka itanu.

Guhera tariki 2 Kamena 2021 abakobwa batangiye kwiyandikisha muri iri rushanwa, abakobwa 45 ni bo biyandikishije mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze batangaje iyi gahunda.

Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music, yavuze ko bishimiye bikomeye uko abakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Ati “Ni iby’agaciro kuba twarabashije kubona abakobwa 45 bafite impano zari zarabuze uwazimurika, bose bafite impano ariko tuzatoranyamo uhiga abandi tumumurikire Abanyarwanda.”

Abitabiriye iri rushanwa basabwaga kwifata amashusho atarengeje umunota umwe baririmba indirimbo bihitiyemo bakayohereza kuri email ya KIKAC Music n’imbuga nkoranyambaga bakoresha.

Uhujimfura yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona amashusho y’aba bakobwa hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gutoranyamo batandatu bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Aba batandatu na bo bakazatoranywamo uwa mbere uzatangazwa tariki 20 Kamena 2021.

Byitezwe ko uzatsinda azahabwa ibihembo bitandukanye ariko igihembo nyamukuru kikazaba ari amasezerano y’imyaka itanu akorera umuziki we muri KIKAC Music.

‘The Next Diva’ ni irushanwa KIKAC Music iteganya kujya ikora buri myaka ibiri mu rwego rwo kuzamura impano z’abahanzikazi no kongera umubare wabo mu ruganda rwa muzika cyane ko ukiri hasi cyane.

The Next Diva igiye kujya itanga umuhanzikazi mushya mu muziki nyarwanda buri myaka ibiri
Uhujimfura Claude uri mu bayobozi ba KIKAC Music ari kumwe na Danny Vumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .