00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

1981-2021: Imyaka 40 irashize Cécile Kayirebwa asohoye cassette ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Imyaka 40 irashize Cécile Kayirebwa asohoye cassette ye ya mbere yise ‘Chansons Rwandaises’ yakoreye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka irenga umunani ahungiye.

Kayirebwa ni umwe mu bahanzikazi bafite icyo basobanuye mu muziki w’u Rwanda, ari mu myanya ya mbere, ukurikije ubuhanga bwe mu miririmbire, ibihangano bifite icyanga ndetse n’ijwi rye rihebuje.

Uyu mubyeyi wavutse mu 1946 afite imyaka 75, yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe icyakora aza kujya muri studio bwa mbere mu 1981 ubwo yari amaze imyaka irenga umunani mu buhungiro.

Kayirebwa yavukiye mu Mujyi wa Kigali aba ari na ho akurira, ageze mu mashuri yisumbuye ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo no guhimba ize bwite yishimisha.

Mu 1973 ibintu byatangiye kumera nabi mu gihugu ahungira mu Bubiligi; aha ni naho yatangiriye umuziki mu buryo bw’umwuga.

Ubwo yaganiraga na IGIHE mu minsi yashize, Kayirebwa yakomoje ku ikorwa rya cassette ye ya mbere ‘Chansos Rwandais’, avuga uburyo yayikorewe n’umuhungu bari baturanye wari uri kurangiza amasomo ye mu gutunganya umuziki.

Ati “Hari abantu twari twashyikiranye iyi mu Bubiligi, umwana wo muri uwo muryango witwa Filipo yari ari kurangiza amasomo, asabwa gukora igitabo mu bijyanye no gutunganya umuziki! Se yamusabye ko yankorera indirimbo bityo akabona ibyo ashyira mu gitabo, nanjye kuko bari banziho ubuhanga mu kuririmba nkakorerwa indirimbo ntishyuye.”

Mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, Kayirebwa yari amaze gukora album iriho indirimbo 11 zakunzwe bikomeye.

Mu ndirimbo zari kuri iyo cassette harimo nka; ‘Ikizungerezi’, ‘Marebe atembamo amaribori’, ‘Gikobwa nkwinginge nguhendahende’, ‘Uri mwiza se gaju’ n’izindi.

Akigera i Burayi hagati ya 1975 na 1980, Kayirebwa yashinze itorero Inyange anahamya ko ryamufunguye amaso agatangira gutekereza ku kuririmba nk’umwuga.

Mu 1981 nibwo yasohoye cassette ya mbere ayikurikiza n’izindi mu 1983 na 1986, ariko mu 1983 yari yaratangiye kwiga ibyerekeye umuziki gakondo wa kinyarwanda muri Musée Royal d’ Afrique Centrale (Tervuren); naho mu 1984 yatangiye gukorana n’itsinda Bula Sangoma.

Mu 1986 yakinnye muri filime yiswe ‘’Umulisa’’. Mu 1987 yazengurutse u Rwanda na Uganda ari kumwe na Orchestre Ingeli yitabira n’ibirori byo kwibuka Umwami Mutara III Rudahigwa byari byateguwe n’abanyarwanda babaga mu Busuwisi.

Mu 1988 nyina yararwaye cyane ahita agaruka mu Rwanda ariko atinzwa mu nzira bituma asanga yitabye Imana.

Mu 1990 yasohoye cassette ye ya kane yise “Ubumanzi” yakunzwe cyane anakora n’ibindi bitaramo byo gufasha imfubyi n’abarwaye SIDA.

Mu 1994 nibwo yasohoye album yitwa ‘’Rwanda’’ mu nzu yitwa Globestyle yari ikubiyemo zimwe mu ndirimbo za cassette zabanje.

Kuri iyi album yaririmbaga ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu abana bacyo bagomba kwitangira no kubanamo mu mahoro. Hariho indirimbo nka ‘Rwanamiza’, ‘Tarihinda’, ‘Kana’, ‘Inkindi’, ‘Ndare’, ‘Umunezero’ n’izindi.

- 1998: Yitabiriye “Fespad” ya mbere i Kigali

- 1999: Yitabiriye “Robben Island Event” i Cap muri Afurika y’Epfo.

- 2001: Yitabiriye “Holocaust Memorial Event” i Londres anasohora “Rwanda Rugali”

- 2005: Yasohoye CD yise ”Ibihozo’’

- 2006: Yaririmbye indirimbo iherekeza filime “Shooting Dogs” mu muziki wahimbwe na Dario Marianelli.

Uyu mubyeyi akaba umuhanzi uri mu bakomeye mu muziki w’u Rwanda, ahamya ko ikintu cyamufashije kuba uwo yabaye we mu muziki, ari uko yakoraga ibintu akunda kandi akabishyiramo imbaraga ze zose.

Iyi ni na yo nama yagiriye abakiri bato mu muziki, yabasabye gukora umuziki ku bw’urukundo rwawo atari ugukurikira amafaranga cyangwa ubwamamare nk’uko bikunze kuba kuri bamwe.

Ikiganiro twagiranye na Cécile Kayirebwa

Indirimbo zakunzwe bikomeye mu za Cécile Kayirebwa

Kayirebwa yahanuye abahanzi bakiri bato kwita ku mpano zabo aho kureba cyane ubwamamare n'amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .