Uwineza Nicole ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abagore bamaze gukundwa na benshi bitewe n’uburyo yitwara muri City Maid, ica kuri televiziyo y’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko asigaye akundana na Sebera Eric wari warambitse impeta y’urukundo undi mukobwa ukina muri filime ya Seburikoko, Kirenga Saphine, uzwi nka Kantengwa, mu 2015.
Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017 nibwo Sebera Eric na Uwineza Nicole basezeranye kubana akaramata byemewe n’amategeko y’u Rwanda, mu Murenge wa Remera mu Karere Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Imbere y’inshuti n’imiryango, bemeye ko bazabana mu byiza n’ibibi, bagasangira akabisi n’agahiye kandi bakazafatanya kurera urubyaro Imana izabaha.
Muri uku kwezi uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano bizwi nka ‘Bridal Shower’.
Biteganyijwe ko kuri uyu Gatandatu hazaba imihango yo gusaba no gukwa, mu gihe ku Cyumweru bazasezerana imbere y’Imana.








TANGA IGITEKEREZO