Aba bombi [Nshongore Niyirora Divic na Mukangwije Rosine] bavuye mu Rwanda ku wa 21 Ugushyingo berekeje i Mombasa mu rugendo rw’iminsi bahagiriye bagamije kuruhuka mu mutwe no kureba bimwe mu bitatse iki gihugu.
Babanje gusura ahitwa ‘Fort Jesus’ aho ubwigenge bwa Mombasa bwahereye, Abarabu barwana n‘abanya-Portugal; aha harimo intwaro zitandukanye nk’imbunda n’izindi.
Bakurikijeho gusura kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Mombasa umunsi wakurikiyeho bajya gusura icyambu cya Mombasa ndetse banahura Dr. Maina Atanas uyiyobora.
Bagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu akanyamuneza ari kose.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Niyirora Nshongore Divic yavuze ko uru rugendo rwabigishije byinshi.
Miss & Mr Elegancy Rwanda 2018 bambitswe ikamba mu birori by’akataraboneka byabaye ku wa 8 Nzeri 2018 Kigali Marriott Hotel.
Icyo gihe basezeranyijwe ibihembo birimo itike y’indege yo kujya gutembera i Mombasa, kumara umwaka bahabwa ibikoresho by’isuku bya Sulfo, telefoni ya Tecno Sparks n’ibindi.
By’umwihariko Mr Elegancy we azanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International rizaba mu mpera z’uyu mwaka.




















TANGA IGITEKEREZO