Kuwa 22 Gashyantare 2014, i Kigali habereye umuhango wo gutora Nyampinga w’ u Rwanda 2014 (Miss Rwanda 2014), igikorwa cyabaye ku nshuro ya 4 mu mateka y’ u Rwanda. Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Akiwacu Colombe, uyu mukobwa yari afite imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 1m75 akaba ari mu bari bahagarariye intara y’Iburasirazuba, Igisonga cya Kabiri yabaye Umutoniwase Marlene, w’imyaka 23 naho igisonga cya mbere aba Akineza Carmen.
TANGA IGITEKEREZO