Dj Princess Flor uba mu Bubiligi yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cyatumiwemo Sheebah na Igisupusupu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Nyirimbabazi Hilde Flora umaze kwamamara i Burayi nka Dj Princess Flor, uri no mu Banyarwandakazi bamaze kubaka ibigwi muri uyu mwuga yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo The Mane Music Label yatumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda na Sheebah Karungi wo muri Uganda.

Dj Princess Flor yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2019, ahagana saa tanu z’ijoro, avuye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi aho asanzwe abarizwa, anakorera akazi ke ko kuvanga imiziki.

Yabwiye itangazamakuru ko yishimye cyane kuza mu Rwanda kuko n’ubwo yahaherukaga mu myaka mike ishize yari akumbuye akayaga gahehereye k’i Kigali n’ibindi byiza bitatse urwamubyaye.

Ati “Mba nkumbuye gucurangira mu Rwanda n’ikirere cyaho, umwaka ushize nari mpari inshuro ebyiri. Abanyarwanda mba mbona bishimye iyo ndi kubacurangira. Ni ubwa mbere nje mu iserukiramuco rinini nk’iri ubundi nazaga nkacurangira muri za hotel, nje mu gitaramo kinini urumva ko ari ibintu niteguye cyane.”

Uretse kuvanga imiziki Dj Princess Flor yiyumvamo cyane gushushanya. Aterwa ishema no kuba akora aka kazi nk’umwuga kandi ariko kamutunze by’umwihariko nk’umukobwa.

Urondoye ibitaramo amaze gucurangamo urutonde rwaba rurerure kuko yacuranze mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi rya Bomboclat, Guinness Festival Cameroun Douala, Nyamacoma Festival Dar es Salaam, Avant première de Eddy Kenzo Guinée Conakry, igitaramo cyahuriyemo Davido na Ali Kiba, ibitaramo bya Meddy byazengurutse mu Bwongereza, Festival Waka Waka Danemark, muri Rwanda Day, igitaramo cya Tekno mu Budage, Festival Antigel Suisse n’ibindi bitandukanye.

Igitaramo Dj Princess Flor yitabiriye kizaba ku wa 27 Nyakanga 2019 muri parking ya Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali.

Abahanzi bagitumiwemo barimo Sheebah Karungi uzafatanya na Riderman, Deejay Pius, Amalon, Bushali, Bruce Melodie, Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Active, Sintex na Uncle Austin ndetse na Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ uheruka kongerwa ku rutonde.

Kwinjira muri Kigali Summer Fest ni 3 000 Frw ku bantu bari muri Yolo, abandi bakinjirira kuri 5 000 Frw.

Ni igitaramo kizajya kiba buri mwaka kandi bikaba biteganyijwe ko kizamara igihe kinini, icy’uyu mwaka kizatangira guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa sita z’ijoro.

Dj Princess Flor ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Dj Princess Flor yakiriwe n'abarimo Mupenda Ramadan [Bad Rama] uyobora The Mane
Abo mu muryango we bamwakiranye ibyishimo ubwo yageraga i Kanombe
Dj Princess Flor afite igishushanyo ku mubiri cyerekana ko ari uwo mu Rwanda
Bimwe mu bishushanyo biri ku mubiri w'uyu mukobwa witeguye kuzasusurutsa Abanyarwanda
Dj Princess Flor yavuze ko yari akumbuye u Rwanda aherukamo umwaka ushize

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza