00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Rukamba yagaragaje agaciro ko kuba Rudahigwa yaratuye u Rwanda Kirisitu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko igikorwa cyakozwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa cyo gutura u Rwanda Kirisitu Umwami ari ingirakamaro kuko kigamije kwimakaza urukundo mu bantu.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo mu Karere ka Nyanza hizihizwaga Yubile y’imyaka 75 Paruwasi yaho imaze yitiriwe Kirisitu Mwami.

Musenyeri Rukamba ni we wayoboye igitambo cya misa agaruka no ku butwari bw’Umwami Rudahigwa.

Ati “Hashize imyaka 75 Umwami Mutara III Rudahigwa atuye Kirisitu Umwami iki gihugu nk’Umwami w’umu-Kirisitu ushakira ineza igihugu cye, kandi mu isengesho rye icyo yasabiraga u Rwanda, ni ukugira ngo rugire ingo zikomeye zimeze neza, abagabo babe beza mu ngo zabo, abagore babe umutima w’ingo barere neza abana.”

Yakomeje avuga ko Umwami Mutara III Rudahigwa yifurizaga u Rwanda amahoro n’ubumwe.

Ati “Ni ukugira ngo iki gihugu kibeho mu mahoro mu bumwe, mu bwumvikane, mu butabera, hacibwe imanza zitarenganya, gutuma mbese igihugu kiba igihugu cy’urukundo n’ineza.”

“Nkumva rero ari ikintu gikomeye kubona Umwami w’u Rwanda, Umuyobozi w’Igihugu icyo gihe mu 1946 ugitura Imana, ugitura Yezu Kirisitu ku mugaragaro akagisabira. Ni ikintu gikomeye, ni itariki ikomeye.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bageze mu zabukuru bavuze ko bazi Umwami Mutara III Rudahigwa kandi n’igikorwa yakoze cyo gutura u Rwanda Kirisitu Umwami ari ingirakamaro.

Karoli Karara ati “Ndamuzi cyane rwose yari umuntu ucisha make. Kuba yaratuye u Rwanda Kirisitu Umwami bifite akamaro cyane kuko yatuye igihugu Imana.”

Judithe Kabanyana we yavuze ko gutura u Rwanda Kirisitu Umwami abifata nko kwifuriza u Rwanda urukundo.

Ati “Bisobanuye urukundo yifuzaga ko ruhumekwa mu Banyarwanda. N’ubu rero ni byiza ko Abanyarwanda bumva icyo yashakaga bakagikurikiza.”

Umwami Rudahigwa ni we wa mbere washakanye n’umwamikazi bagashyingiranwa imbere y’Imana. Hari muri Mutarama 1942, abyemererwa atarabatizwa kugira ngo abe umuyoboke wa Kiliziya Gatolika na rubanda rukurikire intambwe ye. Yaje kubatizwa nyuma yitwa Charles Léon Pierre.

Ku wa 26, 27,28 Ukwakira 1946, ni ho yatuye u Rwanda n’ubwami bwe Kirisitu Umwami mu isengesho yasengeye mu birori byabereye i Nyanza bimara iminsi itatu, bikaba byarabaye nyuma y’imyaka 11 Paruwasi y’i Nyanza yari imaze ishinzwe.

Musenyeri Rukamba yagaragaje agaciro k’igikorwa cyakozwe n’Umwami Rudahigwa cyo gutura u Rwanda Kirisitu
Karoli Karara yavuze ko Umwami Rudahigwa yari umuntu wicisha bugufi
Judithe Kabanyana yavuze ko gutura u Rwanda Christu Umwami abifata nko kwifuriza u Rwanda urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .