00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Umukino w’u Rwanda na Senegal wasubitswe amakipe yombi amaze kwishyushya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Umukino wo mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, wari ugiye guhuza u Rwanda na Senegal muri Kigali Arena, usubitswe bitunguranye kubera impamvu tekinike zitatangajwe.

Mu gihe uyu mukino wari gutangira saa Kumi n’ebyiri, zimaze kurenga iminota 30 ni bwo byatangajwe ko usubitswe kubera impamvu tekinike zitatangajwe.

Amakuru IGIHE yamenye ariko ni uko hari igihugu cyasabye ko harebwa ibyangombwa by’abakinnyi bane b’Abanyarwanda (bivugwa ko ari abakomoka muri Brésil), akaba ari byo bitumye umukino usubikwa.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa.

Ibaruwa yagiye hanze igaragaza ko Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda amaseti 3-0, ari yo yanditse ku wa 15 Nzeri, ivuga ko hari abakinnyi bane b’u Rwanda batujuje ibisabwa, bityo rwaterwa mpaga kuri uwo mukino.

U Rwanda rwari rwaje gukina uyu mukino rwaramaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza, ariko rwasabwaga gushimangira ko ruzamuka nk’ikipe ya mbere kugira ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo kuryisubiza.

Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) yavuze ko ibijyanye n’umukino w’u Rwanda na Senegal wasubitswe, bitangazwa nyuma.

Mu mikino ibiri yo mu Itsinda B yabaye kuri uyu wa Kane, Kenya yashimangiye kuzamuka ari iya kabiri inyuma ya Cameroun ubwo yatsindaga umukino wayo wa gatatu yahuyemo n’u Burundi ku maseti 3-0 (25-8, 25-9, 25-11) mu gihe Tunisia yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-17, 25-16, 25-17).

Kenya ya kabiri, ishobora guhura n’u Rwanda muri ½, yakinnye umukino wa nyuma mu 2019, itsindwa na Cameroun ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu gihe kandi ari yo imaze kwegukana iri rushanwa ry’Abagore inshuro nynshi (icyenda).

Ku wa Gatanu hateganyijwe imikino isoza iy’amatsinda, aho Maroc izisobanura na Nigeria bishakamo ikipe izazamukana n’u Rwanda guhera saa Kumi. Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’uwo mu itsinda B uzahuza Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa Munani naho Tunisia ikine n’u Burundi guhera saa Kumi n’ebyiri.

Imikino ya ½ n’iyo guhatanira kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore izaba ku wa Gatandatu mu gihe iri rushanwa rizasozwa bukeye bwaho, ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021.

Abafana b'Amavubi bari babukereye ngo bashyigikire ikipe yabo
Abakinnyi ku mpande zombi bari bamaze kwishyushya
Umukino wasubitswe hashize iminota 30 isaha wagombaga gutangiriraho zageze
Nubwo u Rwanda rwamaze gukatisha itike ya kimwe cya kabiri, rwashakaga intsinzi ngo ruzamuke ari urwa mbere
Abakinnyi babanje kwishyushya batazi ko umukono uza gusubikwa
Ni umukino wari witabiriwe cyane n'abafana b'Amavubi
Senegal nayo yari ifite abafana muri Kigali Arena
Amakipe yombi yabanje kwishyushya yitegura umukino

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .