00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’Isi kizabera mu Bubiligi/u Buholandi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 14 Kamena 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cy’abangavu bari munsi y’imyaka 20 (Women’s U20 World Championship), u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo na Brazil.

Ni muri Tombora yabaye kuri uyu wa Mbere. Amakipe y’ibihugu cumi n‘atandatu ni yo azakina iri rushanwa ry‘Igikombe cy‘Isi kizabera mu bihugu bibiri birimo u Buholande n‘u Bubiligi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y‘abangavu bari munsi y‘imyaka 20, iri mu itsinda rya mbere (A) aho iri kumwe na Brazil, u Buholande na Repubulika ya Dominica (Dominican Republic).

Itsinda rya kabiri (B) ririmo u Bubiligi, Serbia, Argentine n’ibirwa bya Cuba. Itsinda rya Gatatu (C) ririmo Turukiya, Pologne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Thailand.
Itsinda rya Kane ririmo u Butaliyani, u Burusiya, Misiri na Bélarus.

U Rwanda rwabonye iyi tike biciye ku kuba mu mwaka ushize nta mikino yo gushaka iyi tike yizege ikinwa kubera icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye u Rwanda na Misiri zari zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2019, zihita zibona itike gutyo.

Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa tariki ya 09-18 Nyakanga 2021. U Buyapani nibwo bubitse iki gikombe bwegukanye mu 2019. Ni irushanwa rikinwa buri myaka ibiri kuva ryatangira mu 1977. Brazil ni yo imaze kwegukana ibikombe byinshi (6) kuva iri rushanwa ryatangira.

U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Brésil ibitse ibikombe bitandatu
U Rwanda rwakatishije iyi tike mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .