00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda rurahera kuri Maroc mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo ibihugu bizahura mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagore kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 20 Nzeri 2021, yasize u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Sénégal, Maroc na Nigeria.

Iyi tombola yabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, yitabiriwe n’ibihugu icyenda bizakina iri rushanwa.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yisanze mu Itsinda A hamwe na Sénégal, Maroc na Nigeria.

Umukino wayo wa mbere urayihuza na Maroc kuri iki Cyumweru saa Kumi n’ebyiri mu gihe izakurikizaho Nigeria mbere yo guhura na Sénégal.

Irindi tsinda rigizwe na Cameroun ifite igikombe giheruka, Kenya ifite ibikombe byinshi, u Burundi, Tunisia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azabona itike yo kugera muri ½ kizakinwa tariki ya 18 Nzeri mu gihe imikino isoza irushanwa izaba tariki ya 19 Nzeri 2021.

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe kandi hari kuba iry’abagabo rigeze muri ½, ryo rizasozwa ku wa 15 Nzeri 2021.

Abafana bipimishije COVID-19 buri masaha 48 ni bo bemererwa kwinjira ku mikino nyuma yo kugaragaza ibisubizo byerekana ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Kwipimisha bikorerwa kuri Stade Amahoro i Remera cyangwa ku bitaro bibifitiye uburenganzira.

Abafana bareba iyi mikino bagomba kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere rwa COVID-19 mu gihe abatarakingirwa bifuza kureba iyi mikino, bakingirirwa kuri Stade Amahoro guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi 10 Frw (10$) mu myanya y’icyubahiro (VIP), ibihumbi 7 Frw (7$) mu myanya yo hasi na 5000 Frw (5$) mu myanya yo hejuru muri Kigali Arena.

Amatike yo kwinjira ku mikino y’umunsi agurirwa ku rubuga rwa https://ticqet.rw/ hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gahunda y’umunsi wa mbere:

  • 12:00 Burundi vs RDC (Itsinda B)
  • 14:00 Nigeria vs Senegal (Itsinda A)
  • 16:00 Cameroun vs Kenya (Itsinda B)
  • 18:00 Rwanda vs Maroc (Itsinda A)
Tombola y'uburyo ibihugu bizahura mu Gikombe cya Afurika cy'Abagore yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu
Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra, ni umwe mu bari bitabiriye iyi tombola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .