00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Ikipe y’Igihugu ya U20 izakina Igikombe cy’Isi yashyikirijwe ibendera

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Mbere yo kwerekeza mu Buholandi n’u Bubiligi mu mikino y’Igikombe cy’Isi, Ikipe y’Igihugu y’abakobwa bari munsi y’imyaka 20, yashyikirijwe ibendera ry’igihugu isabwa kuzatahukana intsinzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Nyakanga 2021.

Shema Maboko yashyikirije ibendera iyi Kipe y’Igihugu igiye kwitabira Igikombe cy’Isi kizabera mu Buholandi no mu Bubiligi kuva ku wa 9-18 Nyakanga 2021, abasaba kuzahagararira neza igihugu.

U Rwanda ruzitabira iyi mikino nyuma y’itike rwabonye mu 2019, rwo n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri ni zo zihagarariye Umugabane wa Afurika. Ibi bihugu byabonye iyi itike yo kuzitabira iyi mikino muri uyu mwaka wa 2021 kubera ko mu mwaka ushize nta mikino yakinwe.

Akimara kubashyikiriza ibendera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yabahaye ubutumwa burimo impanuro, abasaba kwibuka ko bahagarariye u Rwanda.

Ati “Ni ikipe igiye guhagararira igihugu. Ni ikipe tubona ko bagiye kuduhagarira kandi bariteguye. Ubutumwa twabaha ni uko bagomba guhagarira igihugu neza kandi bakagaragaza indangagaciro z’igihugu.“

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël, we yasabye abakinnyi kuzitwara neza.

Ati “Twabasabye kuzagira imyitwarire myiza, bakitwara neza. Icya kabiri ni ugutsinda, twabifurije intsinzi, kugenda amahoro no kuzagaruka amahoro. Nubwo igihe kitari gihagije, ariko bitoje neza nta kintu babuze. Muri make imyiteguro yagenze neza ahasigaye ni ahabo.“

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, abicishije kuri Twitter na we yasabye abakinnyi kuzirinda cyane bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 kandi abasaba kuzahesha u Rwanda ishema.

Ati “Aho muzaba muri hose mwibuke ko muhagarariye u Rwanda! Mugiye mu bihe bitoroshye, muzirinde ntimuzadohoke kwirinda Covid-19 muzagaruke amahoro! Tubifurije intsinzi, muheshe u Rwanda ishema.“

Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021 ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azahura ndetse anashyirwa mu matsinda.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe n’u Buholandi, Brazil na Dominican Republic; Itsinda B ririmo u Bubiligi, Serbia, Argentine na Cuba; Itsinda C ririmo Turukiya, Pologne, USA na Thailand naho Itsinda D ririmo u Butaliyani, u Burusiya, Belarus na Misiri.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasabye abakinnyi kuzahagararira u Rwanda neza
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, ahamya ko nk'ubuyobozi bakoze ibyo basabwaga ahasigaye ari ah'abakinnyi
Ikipe y'Igihugu y'abakobwa bari munsi y'imyaka 23, bashyikirijwe ibendera basabwa kuzimana u Rwanda
Itsinda ry'abatoza bajyana n'iyi kipe, riyobowe na Mudahinyuka Christophe (wa kabiri iburyo) nk'umutoza mukuru
Ikipe y'Igihugu izaba ihagarariwe n'abakinnyi cumi na batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .