00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Imikino ya Shampiyona izakinirwa muri Kigali Arena

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 9 Kamena 2021 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Ingengabihe y’imikino ya Shampiyona y’umukino wa Volleyaball mu Rwanda, igaragaza ko imikino imwe y’uyu mwaka 2021-2022 izabera muri Kigali Arena.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, ryatangaje ingangabihe yaryo y’amarushanwa yose azaba mu 2021/22. Muri iyi ngengabihe, hagaragaramo imikino izabera muri Petit Stade na Kigali Arena.

Amwe mu marushanwa azabera muri Petit Stade na Kigali Arena, harimo imikino ibanza ya Shampiyona izatangira tariki ya 30 Nyakanga, imwe mu mikino y’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iteganyijwe tariki ya 25-27 Nyakanga, imwe mu mikino y’irushanwa ry’Umunsi w’Ubwigenge iteganyijwe tariki ya 02-04 Nyakanga.

Icyiciro cya gatatu cy’imikino ya shampiyona, kizakinwa tariki ya 03-05 Nzeri muri Petit Stade na Kigali Arena, imikino isoza shampiyona mbere yo kujya muri kamarampaka izakinwe tariki ya 17-19 Nzeri muri Kigali Arena.

Irushanwa ry’Agaciro rizakinwa tariki ya 10-12 Nzeri, ribere muri Petit Stade na Kigali Arena.

Irushanwa ry’abakanyujijeho n’abatarabigize umwuga, rizakinwa tariki ya 24-26 Nzeri, rizakinirwa muri Petit Stade na Kigali Arena. Irushanwa rya Carre d’As naryo rizabera muri Petit Stade na Kigali Arena tariki ya 01-03 Ukwakira.

Kigali Arena izakinirwamo imikino imwe ya shampiyona ya Volleyball
Imwe mu mikino ya shampiyona ya Volleyball izakinirwa muri Petit Stade no muri Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .