00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Gisagara na RRA zegukanye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 28 Kamena 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abo mu mukino wa Volleyball, ikipe ya Gisagara Volleyball Club na Rwanda Revenue Authority mu bagore ni zo zegukanye ibikombe.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, ritangizwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB‘, mu rwego rwo Kwibuka abakinnyi, abatoza, abakunzi n‘abandi bose babarizwaga mu muryango mugari wa Volleyball ariko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku nshuro yaryo ya mbere, ni irushanwa ryakiniwe muri Kigali Arena.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse hazamo n’amakipe yatumiwe yo mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya, arimo Kenya Ports Authority (mu bagabo), mu gihe mu bagore hari hajemo ikipe ya Nairobi Water.

Ku manywa hari habanje gukinwa imikino ya ½ mu bagore no mu bagabo. Mu bagore, Rwanda Revenue Authority yari yasezereye Kenya Water iyitsinze amaseti 3-0 mu gihe mu bagabo Gisagara VC yasezereye UTB VC iyitsinze amaseti 3-2, REG VC yo isezerera APR VC iyitsinze amaseti 3-1.

Mu bagore, ikipe ya Rwanda Revenue VC ndetse na APR VC ni zo zaje guhurira ku mukino wa nyuma. Umukino warangiye ikipe ya Rwanda Revenue Authority ari yo yegukanye igikombe, naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Nairobi Water itsinze UTB WVC amaseti 3-2.

Mu bagabo ikipe ya Gisagara VC nyuma yo gutsinda UTB VC muri ½ mu mukino wari ugoranye ku maseti 3-2, yaje guhurira ku mukino wa nyuma na REG VC yari yasezereye APR VC. Ni umukino wakinywe saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Umukino waje kurangira ikipe ya Gisagara VC ari yo yegukanye igikombe itsinze REG amaseti 3-1, iza no guhabwa sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kimwe na Rwanda Revenue, mu gihe iza kabiri zahawe miliyoni imwe, naho iza gatatu zihabwa ibihumbi 500.

Ikipe ya UTB VC ni yo yari ibitse igikombe cy’umwaka ushize ariko uyu mwaka yosoreje ku mwanya wa gatatu.

Iri rushanwa ryakurikiranywe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Ambasaderi Uyisenga Charles, Makuza Bernard wahoze ari Perezida wa Sena n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène.

Makuza Bernard (uri iburyo) na Ambasaderi Uyisenga Charles bakurikiranye iri rushanwa
Abanyamakuru batandukanye bakurikiranye iri rushanwa
Rwanda Revenue Authority iri mu makipe akomeye mu Rwanda mu bagore
Umukino wa RRA WVC na UTB WVC na wo wari ukomeye
Gisagara VC yagaragaje umukino wo ku rwego rwo hejuru
Umukino wa UTB VC na Gisagara VC uba ukomeye igihe cyose zihuye
Gisagara VC na UTB VC zakinnye umukino mwiza
Ibihembo byahawe amakipe yaje imbere
Imidari yahawe abakinnyi bitwaye neza
Gisagara VC ni yo yegukanye igikombe cy'uyu mwaka
UTB VC yari ibitse igikombe cy'umwaka ushize, yasoreje ku mwanya wa gatatu
Rwanda Revenue Authority yegukanye igikombe mu bagore
Umutoza mukuru wa UTB VC, Nyirimana Fidèle ntabwo byari byiza muri iri rushanwa
APR WVC yagukanye umwanya wa kabiri
REG VC yegukanye umwanya wa kabiri
RRA WVC niyo yahize abandi mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .