00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Bidasubirwaho, u Rwanda rwakuwe muri Shampiyona Nyafurika y’Abagore iri kubera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yakuwe muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball iri kubera i Kigali, ishinjwa gukinisha abakinnyi bane bo muri Brésil kandi batemerewe kuyikinira.

U Rwanda rwakuwe mu irushanwa nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria, rivuga ko Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil batemerewe kurukinira.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n’u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwamaze gukina.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda , yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

Uwaganiriye na IGIHE, yavuze ko Minisiteri yumvishije impande zombi ko igirana amasezerano n’amashyirahamwe y’imikino, ubundi akaba ari yo akurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amarushanwa bityo bigoye gukora irushanwa kandi FRVB yahagaritswe.

Mu mpungenge zagaragazwaga harimo kuba irushanwa rishobora gutinda bikagira ingaruka ku ngendo (amatike y’indege) zisubira mu rugo ku makipe cyangwa ibijyanye no kwishyura amahoteli n’ibindi byakoreshejwe kandi byose bigomba kugira uwo bibazwa ari we “FRVB”.

Irushanwa ryabanje guseswa burundu

Nyuma y’aho FIVB igaragaje ko “itakora ibinyuranyije n’amategeko yishyiriyeho”, byari bisobanuye ko Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bahagarikwa, u Rwanda rukuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa.

Yari yasabye ko nyuma yo guhagarikwa kwa FRVB, Minisiteri ya Siporo yafatanya n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) gukomeza gutegura irushanwa rikarangira.

Gusa, amakuru IGIHE yamenye ni uko uruhande rw’u Rwanda rutishimiye iki cyemezo kuko rwagaragaje ko rwarenganyijwe mu kirego cyatanzwe na Nigeria nyamara CAVB yari yaragaragaje ko nta kibazo abakinnyi bafite.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko nubwo Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryavuze ko abakinnyi bari gukinira u Rwanda nta kindi gihugu bakiniye, FIVB yo yagaragaje ko bagiye bakina ahandi, herekanwa ko Bianca Gomes yakiniyeho Tanzania ndetse hakorwaga impinduka nyinshi muri ‘système’ yayo igaragaza imyirondo y’abakinnyi.

Ibi, ngo ntibyakiriwe neza n’abari mu nama ku ruhande rw’u Rwanda, uburyo buri kanya ibintu byahindurwaga muri iyo ‘systeme’ ya FIVB, hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa rihagarara burundu.

Ngo ahagana saa Moya za mu gitondo ku wa Gatandatu, Minisiteri ya Siporo yasabye CAVB ko ikora itangazo rigenewe abantu bose, rivuga ko irushanwa ritazakomeza gusa abandi babura uburyo babikoramo kuko byasaga n’aho ibintu byose bigenze uko batabiteganyaga.

Ahagana saa Kumi n’imwe n’igice ku wa Gatandatu, umwe mu bayobozi muri CAVB yavuze ko irushanwa ryamaze guseswa kuko u Rwanda rwanze gukomeza kuryakira ndetse mu gutoranya amakipe abiri azakina Igikombe cy’Isi cy’Abagore mu 2022, hazarebwa uburyo urutonde ngarukakwezi ruhagaze muri Afurika hakagenda Cameroun na Kenya.

U Rwanda rwaba ruzize inyungu za bamwe?

Kuba Minisiteri ya Siporo yarakomeje gutsimbarara ku cyemezo cy’uko abakinnyi bemererwa gukina ndetse n’Ikipe y’Igihugu ntikurwe mu irushanwa, bigaragaza ko hari ibyaba byarashingirwaho.

Hari uwabwiye IGIHE ko mu nama yabaye, Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Waithaka Kioni, wafashe icyemezo cyo guhagarika umukino w’u Rwanda na Sénégal ku wa Kane, yavuze ko "ababajwe nuko yakoreshejwe ndetse icyiza ari uko yaceceka.”

Bivugwa ko ubwo yafataga umwanzuro wo guhagarika uyu mukino, Hajij Bouchra uyobora CAVB atari abizi kuko yari yagiye mu Burundi, ariko nyuma agahita agaruka i Kigali igitaraganya.

Ikindi kigarukwaho ni uburyo ikirego cya Nigeria cyihuse ndetse kikaba cyarasamiwe hejuru n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB), aho bamwe bavuga ko na byo bishobora kuba bitaranyuze mu nzira zikwiye.

Bivugwa ko kandi Perezida wa FIVB, Ary Graça, yashatse uburyo agaragaza ko Federasiyo ya Volleyball muri Brésil, yabeshye u Rwanda ko nta handi abakinnyi bakinnye kandi byarabayeho.

Ary Graça ukomoka muri Brésil, akurikiranyweho kuba hari amafaranga menshi yanyereje ubwo yayobora ishyirahamwe rya Volleyball muri icyo gihugu kugera mu 2014 mbere y’uko atorerwa kuyobora FIVB.

Kera kabaye, irushanwa rirakomeza ritarimo u Rwanda na Sénégal:

Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru ni bwo Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) yatangaje ko “Shampiyona Nyafurika y’Abagore ya 2021 irongera gusubukurwa nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi ba CAVB, Perezida Bouchra Hajij hamwe na Minisiteri ya Siporo n’abayobozi ba guverinoma.”

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo rivuga ko “Nyuma y’ibirego byarezwe Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo gufata inshingano za Shampiyona Nyafurika ya Volleyball iri kuba, izasozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda.”

Rikomeza rigira riti “Iperereza ku birego by’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball ryatangijwe na Minisiteri ya Siporo ndetse ibizavamo bizatangazwa mu gihe gikwiye.”

Hemejwe ko u Rwanda ruterwa mpaga mu mikino rwakinnye yose ndetse rugakurwa mu irushanwa mu gihe kandi iki cyemezo cyafashwe Sénégal yamaze gufata icyemezo cyo gutaha ku wa Gatandatu saa Tatu z’ijoro kuko irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri rihagaze.

Nyuma yo kwambura u Rwanda amanota atandatu rwari rufite, Maroc yabaye iya mbere mu Itsinda A irahura na Kenya ya kabiri mu Itsinda B mu gihe Nigeria ya kabiri mu Itsinda A ihura na Cameroun ya mbere mu Itsinda B mu irushanwa risozwa kuri iki Cyumweru.

Imikino ya ½ iraba saa Yine na saa Sita muri Kigali Arena mu gihe muri Petit Stade i Remera habera umukino wo gushaka umwanya wa gatanu aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihura na Tunisia saa Munani.

Umwanya wa gatatu urakinirwa guhera saa Kumi n’ebyiri mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe guhera saa Mbiri z’umugoroba muri Kigali Arena.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rushobora gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika kubera gukinisha Abanya-Brésil

U Rwanda rwakuwe muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y'Abagore nyuma y'ikirego cyatanzwe na Nigeria
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yashinjwe gukinisha abakinnyi bane bo muri Brésil kandi batujuje ibisabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .