00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Abakinnyi b’u Burundi baraye ku kibuga cy’indege bananiwe kwishyura ibipimo bya COVID-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Burundi bari mu Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagore, baraye ku kibuga cy’indege i Bujumbura nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Volleyball iwabo ribuze amafaranga yo kwishyura ibipimo bya COVID-19.

Nyuma y’uko Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagore yasojwe ku Cyumweru i Kigali, amakipe yatangiye gusubira iwayo ku wa Mbere.

Igikomeje kugarukwaho cyane mu Burundi ni uburyo ikipe yabwo yabuze uko iva ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura nyuma y’uko habuze amafaranga yo kwishyura ibipimo bya COVID-19.

Ku rubuga rwa Twitter, ikinyamakuru Ikiriho cyanditse ko abakinnyi 11 muri 16 bari mu Rwanda ndetse n’umutoza wabo, ari bo baraye ku kibuga cy’indege mu gihe abandi bane bikoze ku mufuka bakiyishyurira bakabona gutaha.

Abakinnyi bavuze ko badashobora kwiyishyurira mu gihe ubwo bari mu Rwanda batanze 20$ (ibihumbi 20 Frw) kuri buri umwe.

Ku rundi ruhande, Iradukunda Gordiano uyobora Ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi, yavuze ko nta mafaranga bafite bityo abakinnyi bakwiye kwiyishyurira.

Mbere y’uko iyi kipe iva mu Burundi, Umunyamabanga Mukuru wa Leta y’u Burundi, Ntahorwamiye Prosper, yari yagaragaje uburyo iyi kipe izafashwa mu minsi 10 izamara mu Rwanda.

Hari hagaragajwe ko ibipimo bya COVID-19 mbere yo kugenda ndetse no kugaruka, byose bizishyurwa n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi mu gihe u Rwanda ruzamenyera ikipe ibijyanye n’igendo i Kigali mu gihe cy’irushanwa.

Guverinoma y’u Burundi ni yo yagombaga kumenyera iyi kipe ibijyanye n’amafaranga y’ingendo z’indege, amafaranga y’ibipimo bya COVID-19 i Kigali mu gihe cy’irushanwa, amafaranga yo kwitabira irushanwa, icumbi n’ibyo kurya.

Muri Shampiyona Nyafurika yasojwe ku Cyumweru, u Burundi bwasoreje ku mwanya wa munani mu bihugu icyenda byari byaryitabiriye.

Bwatsinzwe imikino itatu yo mu Itsinda B bwahuyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun na Kenya, yose ku maseti 3-0.

Abakinnyi b’u Burundi bavuye muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Rwanda, baraye ku kibuga cy'indege i Bujumbura nyuma y'uko federasiyo yabo inaniwe kubishyurira ibipimo bya COVID-19
U Burundi ni kimwe mu bihugu icyenda byari byitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagore, yabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021
Ikipe y'Igihugu y'u Burundi yasoje irushanwa iri ku mwanya wa munani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .