V-23: U Rwanda rushobora kurara rubonye itike yo gukina igikombe cy’Isi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 27 Ukwakira 2016 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Mu marushanwa y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore, mu mukino wa Volleyball, akomeje kubera muri Kenya, u Rwanda rurasabwa gutsinda Kenya byanze bikunze kuri uyu wa Kane kugira ngo rwizere kuzerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Slovenia.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2016, abakobwa batarengeje imyaka 23 bayobowe na Paul Bitok nk’umutoza mukuru, batsinze ikipe ya Botswana amaseti 3-0. Iseti ya mbere bayitsinze ku manota 25-16, iya kabiri 25-19 naho iya gatatu irangira ari 25-17.

U Rwanda rurakina na Kenya yakiriye irushanwa kuri uyu wa Kane ikaba n’imwe mu makipe akomeye cyane ari muri iri rushanwa. Umutoza Bitok yatangaje ko uyu mukino bawushyizeho umutima kurusha iyabanje kuko kuwutsinda bisobaniye byinshi ku Rwanda.

Ati “Ubu amaso tuyahanze umukino dufitanye na Kenya. Urakomeye cyane kurusha n’iyabanje. Twaje mu irushanwa intego ya mbere ari ukugera mu makipe atatu ya mbere none twamaze kuyigeraho, ubu intego nshya ni ugutsinda Kenya tukabona itike y’igikombe cy’Isi.”

Mu mikino itatu u Rwanda rwakinnye, rwatsinze Senegal amaseti 3-1 (26-28, 25-17, 25-14 na 25-19), rutsindwa na Misiri amaseti atatu ku busa (25-14, 25-17, 25-21) mu mukino wa kabiri mbere yo kwihimura kuri Botswana.

Hagati y’u Rwanda na Kenya iyitsinda irasanga Misiri yamaze kwizera kuzakina igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha muri Slovenia, kizatangira tariki 27 Kanama gisozwe ku wa 3 Nzeri 2017. Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu bibiri gusa.

Imikino iteganyijwe uyu munsi:

Egypt vs Botswana saa 14:00 (saa 13:00 ku isaha y’i Kigali)

Kenya vs Rwanda saa 16:00 (saa 15:00 ku isaha y’i Kigali)

Iyi kipe irasabwa gutsinda Kenya kugira ngo izabashe gukina igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza