Kwamamaza

UNIK VC yaserukiye u Rwanda itahana igikombe

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 19:52' na IGIHE


Imikino ihuza amakipe yo mu karere muri Volleyball yaberaga i Kampala yasojwe kuri iki cyumweru UNIK VC yahoze yitwa Inatek ihesha ishema u Rwanda itwara igikombe itsinze SKY VC yo muri Uganda seti 3-2 mu cyiciro cy’abagabo, naho mu bagore RRA VC yo itsindwa na Aspire yo muri Kenya seti 3-0.

Ni imikino mpuzamahanga ngarukamwaka yateguwe na Kampala Amateur Volleyball, KAVC yahuzaga amakipe yo mu bihugu bitatu byo mu karere birimo Kenya, u Rwanda na Uganda yakiriye iyo mikino yakinwe mu minsi ibiri, kuva kuya 6 no kuya 7 Kanama 2016.

Mu rwego rw’Abagabo iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 11, 2 yo mu Rwanda: UNIK na Kigali Youth; Kenya yari ihagarariwe n’ikipe 1 ariyo Aspire naho Uganda yari ifitemo amakipe 8: KAVC-A, SKY; Sport-S, COBAP, KAVC-B, KCCA na Mbarara VC.

UNIK yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo yashyikirijwe igikombe ndetse na sheki y’amafaranga ibihumbi 791 by’amanyarwanda naho RRA yabaye iya kabiri mu bagore ihabwa ibihumbi 395.

Mu rwego rw’Abagore iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 10. U Rwanda rwari ruhagarariwe na RRA(Rwanda Revenue Authority) VC, Kenya nayo yarifitemo ikipe 1 Aspire naho Uganda yahagarariwe n’amakipe 8: Vision VC, KAVC-A, KAVC-B, KAVC-C, Nkumba University, Ndejje, Sport-S na KCCA.

RRA yashakaga gutwara iki gikombe ku nshuro ya gatatu, ndetse igahita icyegukana burundu ariko amahirwe yayinyuze mu myanya y’intoki nyuma yo gutsindwa na Aspire seti eshatu ku busa (25-10, 25-18, 25-16)ku mukino wa nyuma.

Mu bagore, RRA VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ndejje yo muri Uganda seti 3-0 mu gihe Aspire yo muri Kenya yahageze imaze guhigika Vision Uganda kuri seti 3-0.

Naho mu bagabo, Sky yo muri Uganda yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Sport 3-2 naho UNIK yabonye itike yo kujya mu mukino wa nyuma imaze kwihererana Sport-S kuri seti 3-0.

Iri rushanwa rya Volleyball ryabaga ku nshuro ya 20.

UNIK VC ishyikirizwa igikombe na sheki y'ibihumbi 791Frw
RRA VC yatsinzwe na Aspire yo muri Kenya seti 3-0 ku mukino wa nyuma
RRA VC yatahanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ryaberaga muri Uganda
Ni umukino wagaragayemo guhangana kandi witabiriwe n'abantu benshi
Ibikombe byahawe abitwaye neza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved