00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutembere hamaze kwandura bane? Umunsi ku mucanga wa Rubavu mu irushanwa rya Beach Volleyball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Harabura amasaha make ngo abatuye Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bajye muri Guma mu Rugo. Akarere ka Rubavu kakiriye irushanwa mpuzamahanga rya Beach Vollleyball kuva ku wa Gatatu ni kamwe mu tugomba kwinjira muri iyo gahunda. Hari uwakwibwira ko abari ku mucanga waho bari mu butembere, gusa si ko biri kuko kwirinda COVID-19 ari cyo gishyizwe imbere.

Ubusanzwe, ku mucanga i Rubavu hafatwa nk’ahantu abantu benshi bifuza kuryoshya cyangwa kuruhukira bagana, yewe uzasanga benshi mu bakoze ubukwe, abagize ‘picnic’ n’ibindi birori bahitamo kujya muri ako Karere kugira ngo bumve ku muyaga n’amafu ava mu kiyaga cya Kivu.

Muri iyi minsi biragoye kuko icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego ndetse kikaba gikomeje guhitana bamwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Uretse kuba kogera mu kiyaga bitemewe muri ibi bihe, ingamba zo kwirinda COVID-19 zakajijwe kandi no kubitabiriye irushanwa rya Beach Volleyball riri kubera ku mucanga i Rubavu.

Nubwo Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, yemeje ko Akarere ka Rubavu kari mu tuzajya muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Nyakanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko imikino yo izakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ati “Iyi mikino iraba irangire kuko ntabwo twayihagarika yari isigaje umunsi umwe. Icyo turi bukore ni uko tugomba kubahiriza amabwiriza noneho tugakurikiza n’iyo myanzuro kuko niba ari gahunda ya Guma mu Rugo, turaza kureba uko tubihuza n’imikino, ariko dukomeze kubahiriza amabwiriza kandi bose bari hano bari muri ‘bubble’ [ntabwo bemerewe gusohoka aho baba batagiye ku kibuga]”.

Nyuma yo kugera i Rubavu ku wa Mbere no ku wa Kabiri, abakinnyi n’abandi bitabiriye iri rushanwa bashyizwe muri hoteli zatoranyijwe, baba hamwe.

Mu gitondo, imodoka zijya kubafata kuri hoteli, hakubahirizwa ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gukoresha umuti usukura intoki no guhana intera.

Iyo ugeze ku muryango winjire ku mucanga ahabera irushanwa, uhasanga umuntu wa mbere ukubaza ubutumwa bwerekana ko wapimwe COVID-19 kandi uri muzima ndetse ukagaragaza icyangombwa kikwemerera kwinjira.

Umaze kwinjira, ugera ku muntu wa mbere ushinzwe gupima umuriro, ukahava ugera ku wa kabiri uguha umuti usukura intoki mu gihe uwa gatatu aguha agapfukamunwa gashya, ugahindura, mbere yo kongera gukoresha umuti usukura intoki.

Abakinnyi bagiye gukina bakomeza ku bibuga bitatu bihari bitewe n’aho baza gukinira mu gihe abandi bajya aho bagenewe, ukahagera ubanje guhabwa undi muti usukura intoki ndetse ukaba usabwa kwicara ushyizemo intera hagati yawe na mugenzi wawe no gukomeza kwambara neza agapfukamunwa.

Ku kibuga, abakinnyi bane bari gukina cyangwa abishyushya ndetse n’abasifuzi babiri gusa (uwa mbere n’uwa kabiri) ni bo bantu batemerewe kwambara agapfukamunwa.

Mu rwego rwo kwirinda ko bamwe bagenda mu byiciro bagiye kurya ku manywa, amafunguro azanwa ku kibuga, abantu bose bakavira ku mucanga rimwe ku mugoroba hifashishijwe imodoka zibacyura kuri hoteli.

Hamaze kugaragara abantu bane banduye COVID-19

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko kugeza ku wa Kane, mu bitabiriye iri rushanwa hamaze kugaragara bane basanganywe COVID-19.

Ati “Ntabwo dufite imibare iteye impungenge kuko kuva twatangira, ejo [ku wa Gatatu] habonetse abantu batatu, uyu munsi [ku wa Kane] habonetse umwe kandi ntabwo ari mu bakinnyi, abo twabashyize mu kato. Icya ngombwa ni uko abantu bakomeza kwirinda.”

Iri rushanwa rya Beach Volleyball riri ku rwego rwa kabiri, ryahuje amakipe 66 arimo 35 y’abagabo, aturutse mu bihugu 39 byo ku migabane yose y’Isi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga, hakinwe imikino isoza iyo mu matsinda kugira ngo hamenyekane amakipe agera muri 1/8 haba mu bagabo no mu bagore.

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga, ni bwo hazamenyekana amakipe azegukana iri rushanwa. Aba mbere muri buri cyiciro bazahembwa 4000$ (hafi miliyoni 4 Frw).

Irushanwa rya Beach Volleyball World Tour riri kubera i Rubavu, nta bafana bemerewe kuryitabira
Abitabiriye Rubavu Open 2021, bapimwa COVID-19 kandi bemererwa kwinjira ku kibuga berekanye ko ari bazima
Ibibuga biterwa imiti nyuma ya buri mukino
Abakinnyi bari mu kibuga n'abasifuzi babiri ni bo baba batemerewe kwambara agapfukamunwa
Ibihugu bigera kuri 39 ni byo byitabiriye iri rushanwa riri kubera ku mucanga w'Ikiyaga cya Kivu i Rubavu
Imipira isukurwa, iterwa imiti mbere yo kongera gukoreshwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko mu bipimo byafashwe kugeza ku wa Kane, hari bane mu bakozi bari muri iri rushanwa basanzwemo COVID-19
Amafunguro yo ku manywa afatirwa ku kibuga
Ku kibuga hari abashinzwe gutanga udupfukamunwa dushya no gutanga umuti usukura intoki 'hand sanitizer'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .