00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cy’abangavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa gatatu wikurikiranya yahuyemo n’iya Argentine ku maseti 3-0 (25-18, 25-10, 25-14), isoza imikino iyo mu itsinda A ry’Igikombe cy’Isi iri ku mwanya wa nyuma.

Ku Cyumweru ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda ane y’Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20, kiri kubera mu Buholandi no mu Bubiligi.

U Rwanda rwasoje imikino yo mu itsinda A ruhura n’ikipe y’Igihugu ya Argentine, na yo yatsinzwe imikino ibiri ibanza yahuyemo na Brésil ndetse n’u Buholandi.

Argentine yatsinze iseti ya mbere kuri 25-18, iya kabiri kuri 25-10 ndetse n’iya gatatu kuri 25-14, izamuka ari iya gatatu mu itsinda mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma nta mukino rutsinze.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Uwiringiyimana Albertine, yavuze ko wari umukino mwiza kuko bazamuye urwego ugereranyije n’imikino ibiri yabanje.

Ati “Uyu wari umukino mwiza kuri twe. Twagerageje ibishoboka byose kandi twazamuye urwego ugereranyije n’indi minsi. Tunyuzwe n’uko turi kugenda dukina neza nubwo tutatsinze.”

U Buholandi bwazamutse ari ubwa mbere nyuma yo gutsinda Brésil amaseti 3-1 (22-25, 25-21, 25-16 na 27-25). Ibihugu byombi ni byo byabonye itike ya ¼ mu itsinda rya mbere.

Mu itsinda B (ryakiniraga mu Bubiligi) hazamutse Serbia na Dominican Republic, mu itsinda C hazamuka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya mu gihe mu itsinda D (ryakiniraga mu Bubiligi) hakomeje u Butaliyani na Pologne.

Gusoza ku mwanya wa nyuma mu itsinda bivuze ko u Rwanda ruzabanza guhatana n’andi makipe yasoje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane mu yandi matsinda ari yo Argentine, Belarus, Puerto Rico, u Bubiligi, Turikiya, Thaïlande na Misiri hahataniwe kuva ku mwanya wa 9 kugeza ku wa 16.

Iyi mikino izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 13 Nyakanga mu gihe biteganyijwe ko irushanwa rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021.

U Rwanda rwatsinzwe na Argentine mu mukino usoza iyo mu itsinda A ry'Igikombe cy'Isi cy'abakobwa batarengeje imyaka 20
Nyuma yo kuba iya nyuma mu itsinda, Ikipe y'Igihugu y'Abangavu izatangira guhatanira umwanya wa cyenda kugeza ku wa 16 guhera ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .