U Rwanda rwatsinze Kenya yakiriye Zone V

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kamena 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa Volleyball yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu ikomeje kubera muri Kenya, aho yatsinze iki gihugu cyayakiriye amaseti 3-0 (26-24, 25-23, 26-24) mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri.

U Rwanda rwari rwatangiye nabi, rutsindwa na Misiri mu mukino wabaye kuri uyu wa mbere.

Ikipe y’igihugu itozwa na Paul Bitok ukomoka muri Kenya, yakinnye uyu mukino ibizi ko gutsindwa bwa kabiri bishyira iherezo ku mahirwe yayo yo kuba yabona itike yo gukina imikino Nyafurika ya All Africa Games.

Kenya yari mu rugo, yagoye u Rwanda muri uyu mukino wabereye mu nzu y’imikino ya Kasarani. Abasore b’u Rwanda batsinze iseti ya mbere mu buryo bugoranye ku manota 26-24, batsinda iya kabiri kuri 25-23 ndetse n’iya gatatu kuri 26-24.

Umukino wabanjirije uw’u Rwanda, warangiye Misiri itsinze Uganda amaseti 3-1 (25-17, 15-25, 25-14, 25-20).

Nyuma y’imikino imaze kuba, Misiri ni iya mbere n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino ibiri, u Rwanda rufite amanota atatu ku mwanya wa kabiri mu gihe Kenya ifite amanota abiri ku mwanya wa gatatu naho Uganda ikagira inota rimwe.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu rukina na Uganda mu mukino warwo wa nyuma uzatangira saa 14:00 mu gihe Misiri izakina na Kenya.

Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, izatsindira itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika ya All-Africa Games izabera muri Maroc muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball yatsinze iya Kenya mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza