00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze Burkina Faso, rugera muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagabo yabonye itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-0 (25-14, 25-20 na 25-16) mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kane.

U Rwanda rwari rwatangiye irushanwa rutsinda u Burundi amaseti 3-0 mu mukino wa mbere wabaye ku wa Kabiri.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abasore b’umutoza Paulo De Tarso Milagres, batangiye bari hejuru ndetse batsinda Burkina Faso bayirusha mu iseti ya mbere yarangiye ari 25-14.

Iseti ya kabiri yatangiye neza ku ruhande rw’Abanya-Burkina Faso bagendaga inota rimwe cyangwa abiri imbere y’ikipe y’u Rwanda. Gusa, amanota yiganjemo ayakozwe na Mutabazi Yves wigaragaje muri uyu mukino, yafashije u Rwanda kujya imbere, rugira 18-14.

Burkina Faso yasaga n’iyamaze kwiga umukino w’u Rwanda, yongeye kuyagabanya hasigaramo inota rimwe, ariko gusubira mu kibuga kwa Kapiteni Yakan Guma Laurence na Mutabazi, bifasha u Rwanda gutsinda iseti ya kabiri kuri 25-20 mu gihe iya gatatu yarangiye ari 25-16.

Gutsinda imikino ibiri ibanza yo mu itsinda ku maseti 2-0 byahesheje u Rwanda itike ya ¼ mu gihe ruzasoza imikino yo mu Itsinda A ruhura na Uganda ku wa Gatanu saa Kumi n’ebyiri.

Muri ¼, u Rwanda ruzahura n’ikipe ya mbere cyangwa iya kabiri mu itsinda D bitewe n’umwanya ruzasorezaho. Iri tsinda ririmo Maroc, Misiri, Tanzania na Kenya.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Misiri yatsinze Tanzania amaseti 3-0 (25-16, 25-15, 25-16), Uganda itsinda u Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-15 na 25-18), Cameroun itsinda Nigeria 3-0 (25-17, 25-12 na 25-20) mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Mali 3-0 (25-17, 25-18 na 25-21).

Kugeza ubu amakipe atanu yamaze kubona itike ya ¼ ni u Rwanda na Uganda mu Itsinda A, Tunisia yo mu Itsinda B, Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo mu Itsinda C.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu:

  • 10:00 Burikina Faso vs Burundi (Itsinda A)
  • 12:00 Kenya vs Tanzania (Itsinda D)
  • 14:00 Sudani y’Epfo vs Tunisia (Itsinda B)
  • 16:00 Ethiopia vs Nigeria (Itsinda B)
  • 18:00 Rwanda vs Uganda (Itsinda A)
  • 20:00 Misiri na Maroc (Itsinda D)
Abatoza b'u Rwanda baririmba "Rwanda Nziza", bayobowe na Paulo De Tarso
Kapiteni w'u Rwanda, Yakan Guma Laurence yitegura gukora 'serivisi'
Akumuntu Kavalo Patrick na Sibomana Placide 'Madison' bagerageza guhagarika umupira wari utewe n'Umunya-Burkina Faso
Mutabazi Yves agerageza guhagarika umupira
Abafana batari bake bari babukereye muri Kigali Arena
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu barebye uyu mukino
Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi yabahesheje kurenga amatsinda mu Gikombe cya Afurika

Amafoto: FRVB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .