U Rwanda rwasoje imikino ya Zone V rutsinze umukino umwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu mikino y’Akarere ka Gatanu ya Volleyball yaberaga mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yatashye itsinze umukino umwe mu gihe Kenya yegukanye irushanwa, ibona n’itike yo guhagararira aka karere mu mikino Nyafurika ya All Africa Games izabera muri Maroc.

Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru, ryitabiriwe n’ibihugu bine birimo Uganda yaryakiriye, u Rwanda, Kenya na Ethiopia.

Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza, Ikipe y’u Rwanda yahuyemo na Kenya na Uganda, kuri uyu wa Kabiri yahuye n’iya Ethiopia mu mukino wayo wa gatatu, iyitsinda amaseti 3-0 (25-20, 25-17, 25-16).

Umukino wa nyuma wagombaga gutanga ikipe ibona itike yo kwitabira imikino Nyafurika ya All Africa Games izabera mu Maroc muri Nzeri 2019, wahuje Kenya na Uganda, zombi zari zaratsinze imikino ibiri ibanza.

Kenya yabonye itike itsinze Uganda yari imbere y’abafana bayo amaseti 3-0 ( 25-20, 25-17, 25-16).

Ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Mudahinyuka Christophe muri iri rushanwa, yari igizwe na Munezero Valentine, Dusabe Flavia, Niyotumukesha Euphrance, Akimanizanye Ernestine, Musaniwabo Hope, Mukandayisenga Benitha, Uwicyeza Delphine, Uwamahoro Béatrice, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Nzayisenga Charlotte, Hakizimana Judith na Mukantambara Séraphine.

U Rwanda rwasoje imikino y'Akarere ka Gatanu rutsinda Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza