U Rwanda rwakatishije itike y’Igikombe cy’Isi muri Sitting Volleyball

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Nzeri 2017 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika muri Volleyball y’Abafite Ubumuga (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships), ikipe y’u Rwanda mu bagabo yaraye ikatishije itike yo kuzitabira imikino y’icy’Isi nyuma yo gutsinda Algeria bigoranye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahuye n’akazi katoroshye ko kwikura imbere y’Abarabu bo muri Algeria mu mukino wa ½ wabereye muri Petit Stade i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Nzeri 2017.

Abanya-Algeria bari baje bashaka kugera ku mukino wa nyuma no kubona itike y’Igikombe cy’Isi batangiye bakanga abakinnyi b’u Rwanda ndetse begukana iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19.

Abakinnyi b’u Rwanda bakiniraga imbere y’abafana babo kandi batari bake, bikubise agashyi byatumye iseti ya kabiri na bo bayitsinda ku manota 25 kuri 19.

Aha amahirwe yanganaga kuko impande zombi zagaragazaga umukino wenda kuba ku rwego rumwe gusa kubera n’umurindi w’abafana, u Rwanda rwakoze iyo bwabaga rwegukana n’iseti ya gatatu rutsinze 25 kuri 20.

Akazi gakomeye kabaye mu iseti ya nyuma aho Abanya-Algeria bahindukiranye Abanyarwanda, batangira neza bayoboye bagira amanota 20 ikipe y’u Rwanda ifite 17 gusa ntibacika intege banakosora amakosa arimo serivise zitagendaga neza, barazamuka birangira bayegukanye ku manota 25 kuri 22.

Umukino wose bawutsinze ku maseti 3-1 (19-25; 25-19; 25-20 na 25-22).

U Rwanda rwabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa rusanzeyo Misiri yasezereye Moroc iyitsinze amaseti 3-1(25-11; 23-25;25-15 na 25-9) mu mukino wari wabanje.

Si mu bagabo gusa u Rwanda rwitwaye neza kuko no mu bagore, batsinze Congo Kinshasa amaseti 3-0 (25-13; 25-17 na 25-13) naho rukaba rugomba gucakirana na Misiri yasezereye Kenya iyitsinze amaseti 3-0 (25-16; 25-15 na 25-23).

Imikino ya nyuma iraba saa 16h00 uw’abagore ukurikirwe n’uw’abagabo saa 18h00 muri Petit stade aho kwinjira ari ubuntu. Iri rushanwa risize amakipe y’u Rwanda yombi abonye itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Buholandi umwaka utaha gusa hakaba hakiri n’amahirwe ko yakwegukana igikombe bya Afurika.

Umukino wahuje u Rwanda na Algeria wari ukomeye cyane
Ikipe ya Algeria yari yaje ishaka kubabaza Abanyarwanda ntibyayihira
U Rwanda rwasanze Misiri ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika runakatisha itike y’icy’Isi
Abakinnyi b'u Rwanda bashimira abafana nyuma y'umukino
Nyuma yo gutsindwa abakinnyi ba Algeria ntibabyumvaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza