00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruratangirira kuri Turikiya mu matsinda yo guhatanira imyanya mu Gikombe cy’Isi cy’abangavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 20, irahura n’iya Turikiya mu mukino wa mbere wo mu itsinda G ryo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16 mu Gikombe cy’Isi kiri kubera mu Buholandi no mu Bibiligi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo hatangira imikino y’amatsinda yo guhatanira imyanya nyuma y’uko ijonjora rya mbere ryarangiye ku Cyumweru.

Nyuma yo kuba urwa nyuma mu itsinda A, kuri ubu u Rwanda rwisanze mu itsinda G mu ijonjora rya kabiri, ruri kumwe na Turikiya, Argentine na Thaïlande.

Ikipe y’Igihugu irakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa Kabiri ihura n’iya Turikiya guhera saa cyenda n’igice mu mukino ubera mu mujyi wa Rotherdam. Izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Argentine mu gihe izasoreza kuri Thaïlande ku wa Kane.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mexique mu 2019, rwasoreje ku mwanya wa 16 (wa nyuma), inyuma ya Misiri, na yo yari ihagarariye Afurika.

Kuri ubu, na Misiri iri mu makipe ahataniye umwanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16, aho izahura n’u Bubiligi, Bélarus na Puerto Rico (Misiri yateye mpaga).

U Rwanda ruri kumwe na Turikiya, Argentine na Thialand mu itsinda G ryo guhatanira imyanya 9-16 mu Gikombe cy'Isi cy'abangavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .