00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burundi birafungura Igikombe cya Afurika cya Volleyball muri Kigali Arena

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo ibihugu bigabanyije mu matsinda y’Igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abagabo, yabaye kuri uyu wa Mbere muri Radisson Blu, yasize u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Burkina Faso, u Burundi na Uganda.

U Rwanda ruzahura n’u Burundi mu mukino wa mbere w’iri rushanwa rizaba kuva tariki 7 kugeza ku ya 16 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

Mu bihugu 17 byari byemejwe ko bizitabira iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Kabiri, Guinea Conakry ni yo itazitabira kubera ibibazo bya politiki biri mu icyo gihugu.

Tombora yabaye, yasize u Rwanda ruri mu itsinda A, ruzahura n’u Burundi ku munsi wa mbere, rukurikizeho Burkina Faso mu gihe ruzasoreza kuri Uganda.

Abafana bipimishije COVID-19 buri masaha 48 ni bo bazemererwa kwinjira ku mikino nyuma yo kugaragaza ibisubizo byerekana ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Kwipimisha bizajya bikorerwa kuri Stade Amahoro i Remera cyangwa ku bitaro bibifitiye uburenganzira.

Bagomba kandi kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere rwa COVID-19 mu gihe abatarakingirwa bifuza kureba iyi mikino, bakingirirwa kuri Stade Amahoro guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi 10 Frw (10$) mu myanya y’icyubahiro (VIP), ibihumbi 7 Frw (7$) mu myanya yo hasi na 5000 Frw (5$) mu myanya yo hejuru muri Kigali Arena.

Tunisia ni cyo gihugu kimaze kwegukana kenshi iri rushanwa riba buri myaka ibiri, aho irifite inshuro 10 zirimo iheruka ya 2019 ubwo yari yaryakiriye.

Uko ibihugu bigabanyije mu matsinda:

Itsinda A: U Rwanda, Burkina Faso, u Burundi na Uganda

Itsinda B: Tunisia, Nigeria, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Itsinda C: Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali na Niger.

Itsinda D: Misiri, Maroc, Tanzania na Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .