Sitting Volleyball: U Rwanda rugiye kwakira shampiyona ya Afurika izatwara miliyoni 60Frw

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira shampiyona ya Afurika ya Volleyball y’abafite ubumuga mu bagabo n’abagore “2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships” izatangira tariki 13 igasoza kuri 17 Nzeri bikaba biteganyijwe ko izatwara miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi shampiyona yagombaga kubera muri Kenya muri Gicurasi iki gihugu gihakana ku munota wa nyuma kivuga ko gifite ikibazo cy’amikoro make biba ngombwa ko yimurirwa mu Rwanda.

Nk’uko Nzeyimana Celestin uyoboye itsinda ririmo gutegura iri rushanwa yabitangarije IGIHE, u Rwanda rwatoranyijwe mu bindi bihugu bya Afurika kuko ruzwiho kwakira neza abashyitsi by’umwihariko irushanwa nk’iri yakiriye mu 2015 rikaba ari rimwe mu yabaye meza muri Afurika.

Yagize ati “Iri rushanwa twaryakiriye ari nko kugoboka kuko twari twavuze ko nta rushanwa mpuzamahanga tuzakira. Gusa Kenya yagombaga kwakira shampiyona ya Afurika byaramaze kwemezwa ariko ku munota wa nyuma ivuga ko biyinaniye kuko leta itayiteye inkunga.”

Nzeyimana yavuze ko nyuma yo kubona ko u Rwanda ruhawe kwakira iri rushanwa, rwakajije imyitozo kugeza ubu amakipe yose y’u Rwanda akaba yiteguye neza ku buryo ashaka kuzegukana ibikombe cyangwa akaza mu myanya ya mbere bitewe n’uko byazahita biyahesha itike yo kuzitabira shampiyona y’isi.

Yagize ati “Shampiyona y’isi ya 2018 duharanira kuzajyamo izabera mu Buholandi. Buri mugabane ugenda uzamura amakipe abiri abiri hakiyongeraho amakipe atatu yabaye aya mbere mu mikino ya Olimpike iheruka.”

Kugeza ubu ibigugu byamaze kwemeza ko bizitabira iri rishanwa mu bagabo ni birindwi na bine mu bagore mu gihe Uganda yari ifitemo ikipe y’abagore n’abagabo yamaze kuvuga ko itacyitabiriye kubera ibibazo by’amikoro.

Iri rushanwa nubwo rizahuza ibihugu bya Afurika, rizasifurwa na bamwe mu basifuzi bavuye ku mugabane w’u Burayi kuko Afurika ifitye abasifuzi icyenda gusa barimo bane b’Abanyarwanda.

Ikindi mbere yo gutangira iri rushanwa, abakinnyi bazaba baryitabiriye bazabanza guhabwa amahugurwa ku ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga imaze kuba umuco ku bakinnnyi b’imikino itandukanye ndetse bakorerwe ibizami niba batarayikoresheje.

Ni irihe tandukaniro rya Sitting Volleyball na Volleyball isanzwe?

Ubundi iyi mikino yombi ku bijyanye n’amategeko ntabwo itandukanye cyane uretse ko mu gihe ikibuga cya Volleyball isanzwe kigira uburebure bwa metero 2,43 icy’abafite ubumuga kigira metero 1,15. Iyi mikino yombi ikinwa n’abakinnyi batandatu.

Ikibuga gikinirwaho na Sitting Volleyball ni metero 10 z’ubuhagarike n’esheshatu z’ubugari mu gihe isanzwe ari metero 18 z’ubuhagarike n’icyenda z’ubugari.

Mu mategeko y’ibanze abakina Sitting Volleyball bagomba gukina bicaye batemerewe gukura ikibuno hasi mu gihe muri Volleyball isanzwe banasimbuka bagatera ibiro.

Ikipe y'u Rwanda mu myitozo itegura irushanwa rya Afurika
Nzeyimana avuga ko u Rwanda rwiteguye kwegukana imidali rukitabira igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza