Sitting Volleyball: U Rwanda mu mukino w’ishiraniro na Algeria ugomba kuruhesha itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nzeri 2017 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Volleyball y’Abafite ubumuga (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships), amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara neza, iy’abagore ikaba yaramaze kubona itike y’igikombe cy’Isi mu gihe iy’abagabo igifite urugamba rukomeye na Algeria.

Iri rushanwa rigeze muri ½ ku bagabo, ikipe y’u Rwanda yagezemo itsinze Maroc kuri uyu wa Gatanu amaseti 3-0 (25-18; 25-23 na 25-13) kuri uyu wa Gatandatu ikaba igomba kwisobanura na Algeria yo yasezereye Congo Kinshasa ku amaseti 3-0 (25-13; 25-12 na 25-14).

Ni umukino uvuze byinshi ku Banyarwanda kuko kuwutsinda bizahita bihesha igihugu itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera mu Buhorandi umwaka utaha gusa nk’uko kapiteni w’iyi kipe, Emile Vuningabo yabitangarije IGIHE, icyizere ni cyose ko bishoboka.

Yagize ati “Maroc ni ikipe twaherukaga gukina nayo mu 2012, byadusabye kureba amashusho y’imikinire yayo kugira ngo turebe aho ikomeye n’ahari icyuho nyuma tujya gukora imyitozo twiga uko twayitsinda bikaba aribyo byadufashije.”

Yakomeje agira ati “Kuva dutangiye iri rushanwa intego ni uko twagera ku mukino wa nyuma tukareba ko twabona igikombe n’itike y’igikombe cy’Isi, ejo dufite Algeria si ubwa mbere duhuye kuko twarakinnye mu 2015 bivuze ngo turayizi. Amakosa ikora turayazi biradusaba kuyabyaza umusaruro kandi twiteguye kubatsinda.”

Ikipe y’abagabo iramutse ibashije gutsinda uyu mukino yazitabira igikombe cy’Isi iri kumwe na bashiki babo bamaze gukatisha itike nyuma yo gutsinda Misiri aseti 3-0 (25-13, 25-11, 25-16).

Vuningabo yasabye abafana kuza ari benshi bakuzura Petit Stade Amahoro bakabatiza umurindi nk’uko babikoze no ku mukino wa Maroc cyane ko kwinjira ari ubuntu.

Uretse mu bagabo aho u Rwanda rukina na Algeria saa 18:00 z’umugoroba, uyu mukino urabanzirizwa n’uwa Misiri ihura na Moroc saa 16:00 gusa abagore bakaza kuba bakinnye, saa 12:00 aho u Rwanda na ruhura na Congo Kinshasa mu gihe Kenya iraba yisobanuye na Misiri saa 14:00.

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rurisobanura na Algeria rushaka itike y'igikombe cy'Isi
Maroc ntiyari yoroshye nubwo u Rwanda rwayitsinze
Makuza agira inama Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'imikino y'abafite ubumuga nyuma y'umukino
Makuza Bernard asuhuza abakinnyi abashimira nyuma yo kwitwara neza
Nyuma y'umukino, bafashe ifoto y'urwibutso
Byari ibyishimo ku ikipe y'igihugu nyuma yo gutsinda
Kapiteni w'ikipe y'igihugu (wambaye 15) ahagurutse yishimira igitego na bagenzi be
Perezida wa Sena Bernard Makuza yari yaje gushyigikira iyi kipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza