00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu-Beach Volleyball: Umunsi wa kabiri waranzwe n’umusaruro uvanze ku makipe y’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa kabiri w’Irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’ riri kubera i Rubavu, waranzwe n’umusaruro uvanze ku makipe y’u Rwanda, ariko aracyafite amahirwe yo kugera muri 1/8 haba mu bagabo no mu bagore.

Nyuma y’imikino y’amajonjora yabaye ku wa Gatatu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Nyakanga 2021, habaye imikino yo mu matsinda mu byiciro byombi.

Mu mikino 28 yakinwe irimo 16 mu bagabo, amakipe y’u Rwanda yakinnyemo itanu irimo ibiri y’abagore.

Ku mukino wayo wabanje, Ikipe ya mbere y’u Rwanda mu bagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yatsinze Abanya-Zimbabwe; Shamma Muneta na Tafadzwa Mapfumo amaseti 2-0 (21-9, 21-14).

Kwitwara neza muri uwo mukino byatumye ihura n’Abanya-Pologne Miszczuk na Kruk, bayitsinda amaseti 2-1 (19-21, 25-23, 8-15) mu mukino wayo wa kabiri.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, yo yatsinzwe n’iy’Aba-Russia; Danil Kuvichka na Anton Kisyltsyn amaseti 2-1 (21-17, 11-21, 3-15) ndetse izasubira mu kibuga ku wa Gatanu ihura n’Abanya-Suède Martin Appelgren na Alexander Herrmann guhera saa Tatu n’iminota 20.

Mu bagore, Ikipe ya mbere y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yatsinze Abisirayeli, Noga Maor na Michal Barannik, amaseti 2-0 (22-20, 21-18) mu gihe mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu, izahura n’Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine, yo yatsinzwe n’Abanya-Lithuania; Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite amaseti 2-0 (21-14, 21-16) mu gihe izahura n’Aba-Suisse Kim Huber na Jasmine Fietcher mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu saa Yine n’iminota 10.

Nyuma y’imikino isoza amatsinda izakinwa ku wa Gatanu, hazahita kandi hakinwa imikino ya 1/8 haba mu bagabo n’abagore.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 66 yo mu bihugu 39 byo ku migabane yose y’Isi, rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021.

Akumuntu Kavalo Patrick agerageza guhagarika umupira watewe na Shamma Muneta wo muri Zimbabwe
Ntagengwa Olivier na Kavalo bitwaye neza mu mukino wa mbere
Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benitha bashyigikiye basaza babo
Mukandayisenga Benitha agerageza guhagarika umupira
Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine ntiborohewe n'umukino bahuyemo n'Abanya-Lithuania
Abasifuzi baba bitwaje amakarita atandukanye
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ari mu bakomeje gukurikirana iyi mikino ya Beach Volleyball
Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa muri FRVB, Bagirishya 'Jado Castar' (ibumoso) na Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo (hagati) barebye iyi mikino
Ibibuga byose birasukurwa nyuma ya buri mukino
Umwe mu batora imipira ku bibuga
Abakinnyi b'Abanyarwanda bashyigikiranye mu buryo bwose bushoboka
Mutabazi Yves (2) na Habanzintwari Fils (1) ntibahiriwe n'umukino bakinnye
Nzayisenga Charlotte agerageza kugarura umupira wasaga n'uwageze hasi
Munezero Valentine azamura umupira
Munezero Valentine (ibumoso) na Nzayisenga Charlotte bategereje gukina umupira wari uvuye ku bakinnyi bo muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .