00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu-Beach Volleyball: Amakipe y’u Rwanda ntiyahiriwe ku munsi wa gatatu, imwe ni yo yakomeje (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa gatatu w’irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’ riri kubera ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu i Rubavu, wasize ikipe imwe y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ari yo ihagarariye u Rwanda, aho yageze muri 1/8 mu gihe andi atatu arimo abiri y’abagabo yasezerewe.

Kuri uyu wa Gatanu hakinwe imikino isoza iyo mu matsinda haba mu bagabo n’abagore, hamenyekana amakipe akomeza mu byiciro byo gukuranamo.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda mu bagabo igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, yabaye iya mbere yasezerewe nyuma y’uko yatsinzwe umukino wa kabiri yahuyemo n’Abanya-Suède Martin Appelgren na Alexander Herrmann ku maseti 2-0 (21-16, 21-13).

Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick bagize ikipe ya mbere, na bo babuze amahirwe yo kugera muri ¼ mu bagabo ubwo batsindwaga umukino bahuyemo n’Abanya-Danemark, Jacob Stein Brinck na Daniel Thomsen amaseti 2-1 (16-21,21-19,10-15).

Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinzwe n’Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-0 (7-21,13-21), ariko bakomeza muri 1/8 kuko bari batsinze umukino umwe ku wa Kane.

Gusa ntibyagenze neza kuri bagenzi babo, Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine, bo basezerewe nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri bahuyemo n’Aba-Suisse Kim Huber na Jasmine Fietcher amaseti 2-1 (20-22,21-13,15-8).

Ikipe imwe y’Abanyarwanda ni yo isigaye mu irushanwa, aho ari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, izakina n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno mu mukino wa 1/8 uzatangira saa yine n’igice za mugitondo.

Ku munsi wa kane w’iri rushanwa, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, hazakinwa imikino ya ¼ mu bagabo na 1/8 mu bagore mu gihe irushanwa rizasozwa ku Cyumweru.

Akumuntu Kavalo Patrick atanguranwa umupira na Daniel Thomsen
Ntagengwa Olivier agerageza gutsinda
Ntagengwa Olivier (1) na Akumuntu Kavalo Patrick (2) babuze amahirwe yo kugera muri 1/4 mu bagabo
Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves batsinzwe n’Abanya-Suède
Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves batsinzwe n’Abanya-Suède
Mutabazi Yves yitegura guhagarika umupira
Mukandayisenga agerageza guhagarika umupira watewe na Jasmine Fietcher wo mu Busuwisi
Musanabageni Claudine (uri imbere) na Mukandayisenga Benitha bahise basezererwa nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri
Nzayisenga Charlotte (uri gukina umupira) na Munezero Valentine ni bo bakomeje muri 1/8 nubwo batsinzwe umukino wo kuri uyu wa Gatanu
Munezero Valentine agerageza kurenza umupira
Anita Dave wo muri Israel aterana umupira Melina wo mu Busuwisi
Sofia Starkov wo muri Israel agarura umupira mu mukino batsinzemo Abasuwisikazi
Noga Maor wo muri Israel azamuka gutera umupira mu mukino batsinzemo Abanya-Slovakia
Noga Moar na Michal Barannik bakoresheje imbaraga nyinshi, ariko basezerwa batageze muri 1/4
Umusuwisikazi Melina Hübscher mu kirere atera umupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .