00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu-Beach Volleyball: Ikipe yari isigaye ihagarariye u Rwanda na yo yasezerewe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine bari ikipe rukumbi y’u Rwanda yari isigaye mu irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’ riri kubera ku mucanga i Rubavu, basezerewe muri 1/8 nyuma yo gutsindwa n’ikipe yo muri Ukraine amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

Kuri uyu wa Gatandatu hari gukinwa imikino ya 1/8 na ¼ mu bagore mu gihe abagabo bakina ¼ nyuma ya saa sita.

Ikipe imwe y’Abanyarwanda yari isigaye mu irushanwa ni igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, ariko yasezerewe muri 1/8 itsinzwe n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

Inna Makhno na Iryna Makhno barushije cyane aba Banyarwandakazi binyuze ku mipira ya serivisi ndetse na bo bakaba bari bakomeye cyane mu kugarira.

Nzayisenga na Munezero biyongereye ku yandi makipe atatu y’Abanyarwanda yasezerewe arimo indi y’abagore igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musabageni Claudine.

Mu bagabo, u Rwanda rwari ruhagararire n’ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yatsinze umukino umwe muri itatu yakinnye mu gihe iya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves yatsinzwe imikino ibiri.

Kugeza ubu, amakipe atandatu y’abagore yamaze kugera muri ¼ ni ayo mu Budage, Nouvelle Zelande, Slovakia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine ifitemo abiri.

Mu bagabo, amakipe umunani ari muri ¼ ni ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (2), Danemark (2), u Burusiya, Repubulika ya Tchèque, u Burusiya na Pologne.

Nzayisenga Charlotte agerageza kurenza umupira mu gihe Inna Makhno yari yazamutse kumuzibira
Munezero Valentine azamura umupira mu mukino basezerewemo n'Abanya-Ukraine
Umunya-Pologne Agata Ceynowa agarura umupira
Davidova wo muri Ukraine (wambaye ubururu) atanguranwa umupira na Marta Lodej wo muri Pologne
Umunya-Ukraine Valentyna Davidova ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri iri rushanwa
Sara Hughes wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agerageza kugarura umupira wari wageze hasi
Amakipe atatu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri 1/8 mu bagore arimo abiri yahuye hagati yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .