RRA VC yatakaje umukino yahuyemo na APR VC y’abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 03:40
Yasuwe :
2 2

Ku munsi wa mbere wa shampiyona ya Volleyball ya 2018 mu bagore, RRA VC yatsinzwe na APR VC seti 3-2, mu mukino wabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018.

Ni umukino warimo ishyaka rihanitse aho APR VC yagaragaje ko ishaka kwigobotora icyasha cyo guhora itsindwa na RRA VC, yari imaze iminsi mike iyitwaye igikombe cy’Umunsi w’Intwari aho RRA VC yayitsinze seti 3-0.

Ibi byatumye ku rutonde rw’agateganyo RRA VC ijya ku mwanya wa kane nubwo yari yatsinze mu mukino wabanje St Aloys y’i Rwamagana seti 3-2.

Mu yindi mikino yabereye i Kigali, APR yatsinze St Aloys seti 3-1 naho mu mikino yabereye mu Ruhango; Ruhango VC yatsinze St Joseph VC seti 3-0, yongera gutsinda IPRC Kigali seti 3-1. Ni mu gihe IPRC Kigali yihimuye kuri St Joseph iyitsinda seti 3-1.

Nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona, Ruhango VC ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota atandatu, igakurikirwa na APR VC n’amanota atanu. Ku mwanya wa gatatu haza IPRC Kigali n’amanota atatu, RRA VC igakurikiraho n’amanota atatu ku mwanya wa kane. St Joseph VC ni iya gatanu n’inota 1 na ho ku mwanya wa nyuma haza KVC itarakina umukino n’umwe kuko yari yaruhutse.

Umutoza Masumbe aganira n'abakinnyi be bafata ingamba zo guhangana na APR
Abakinnyi basimbura ba RRA VC
Abakinnyi basimbura ba APR VC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza