Rayon Sports na APR zigiye kongera kwisobanurira i Huye

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 24 Nzeri 2016 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya APR VC na Rayon Sports VC ari mu yitezwe i Huye tariki ya 1-2 Ukwakira ubwo hazaba hakinwa “Tournoi Memorial Rutsindura”, irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umutoza n’umuyobozi muri uyu mukino.

Iri rushanwa ritegurwa na Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ifatanyije n’abarerewe muri iri shuri, biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe atandukanye y’abagabo n’abagore, asanzwe akina mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri mu Rwanda.

Ikipe ya APR Volleyball Club yarangije ku mwanya wa kabiri, ndetse na Rayon Sports VC yarangije ku mwanya wa gatanu muri shampiyona iheruka, ni amwe mu ategerejwe mu mpera z’icyumweru gitaha dore ko ari yo akunzwe kurusha ayandi muri uyu mukino. Rayon Sports itaragize umwaka mwiza ahanini kubera ikibazo cy’amikoro, byitezwe ko izagaragaza indi sura ishobora kuzatangirana umwaka utaha wa shampiyona.

Memorial Rutsindura, yaherukaga gukinwa mu 2009 ubwo yakinwaga ku nshuro ya 14. Nyuma y’iki gihe, ibibazo by’amikoro byagiye bikoma mu nkokora imitegurire y’iri rushanwa, none birangiye inshuro ya 15 yaryo ikinwe hagati y’amatariki ya 1-2 Ukwakira 2016. Ibi ngo byasabye ubwitange bw’abayobozi n’abize kuri Seminari nto ya Karubanda, nkuko Padiri Uwineza Placide yabitangaje.

Yagize ati “Uyu mwaka twagerageje kwishyira hamwe n’abize mu iseminari kugira ngo twibuke Rutsindura wahoze ari umuyobozi ndetse n’umutoza muri iki kigo, tunibuka n’abandi bakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”

Rutsindura Alphonse wibukwa(Uri hagati wambaye agapira k'umuhondo kagaragara) yagize uruhare runini mu iterambere ry'umukino wa Volleyball

Imikino yose y’iri rushanwa, izabera ku bibuga bya PSVF ku Karubanda mu karere ka Huye.

Rutsindura Alphonse, yahoze ari umwarimu muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ndetse yanigishije muri Kaminuza Nnkuru y’u Rwanda. Uyu, yagize uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Volleyball,mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bihe bye, yatoje ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, ndetse anaba Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Amakipe yitezwe kwitabira iri rushanwa:

Abagabo(Serie A)

  • KVC
  • IPRC South
  • Kirehe Vc
  • APR
  • Lycee De Nyanza
  • Rayons Sport
  • UBT

Abagore

  • APR
  • RRA
  • Ruhango
  • Saint Joseph
  • Saint Aloys
  • Saint Joseph Kabgayi
  • IPRC Kigali

Abagabo (Serie B)

  • UR-Ce
  • Rusumo High School
  • Petit Seminaire Virgo Fidelis De Butare
  • Groupe Scolaire Officiel De Butare(Indatwa N’inkesha)
  • UR-Huye
  • IPRC East
  • Groupe Scolaire Saint Philippe Neri
  • College Du Christ Roi Nyanza
APR VC na Rayon Sports zizaba zisobanura mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza