00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta Munyarwandakazi wakinanye ikariso: Imyambarire yabo muri Beach Volleyball i Rubavu yavugishije benshi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Imyambarire y’Abanyarwandakazi bari gukina irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-Star’ riri kubera i Rubavu, yavugishije abatari bake barimo n’abategura iri rushanwa bari babanje gusaba ko yahindurwa.

Akenshi umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ukinwa n’amakipe abiri igizwe na babiri kuri buri ruhande; amakipe y’abagore akunze kugaragara yambaye ibizwi nka ‘bikini’ ni ukuvuga ikariso hasi n’akantu gato ko hejuru gafata amabere akaba ari ko kanditseho nimero kakanagaragaza igihugu umukinnyi akomokamo.

Abagabo bo bambara amakabutura asanzwe n’amasengeri asanzwe ya siporo. Ibi byibazwaho na benshi batandukanye, gusa ukabona hari abanyurwa no kubona imyambarire y’abagore bakina uyu mukino.

Muri Gashyantare uyu mwaka, abategura irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rya “Beach Volleyball Word Tour” ryabereye muri Qatar bari bamenyesheje abakinnyi bazaryitabira ko mu mabwiriza bazagenderaho harimo ko “Amakipe yose y’abagore azitabira azajya yambara imipira y’amaboko magufi n’amakabutura maremare ageze ku mavi.”

Ibi ntibyakiriwe kimwe n’abakinnyi batandukanye ndetse abarimo amakipe y’abagore yo mu Budage, bavuze ko badashobora kwitabira iryo rushanwa kuko babangamiwe mu myambarire kandi bamenyereye kwambara ‘bikini’. Ubusanzwe abakinnyi b’Abarabukazi bambara bikwije muri uyu mukino wa Beach Volleyball.

Imyambaro nk’iyo yabaye nk’irikoroza i Rubavu

Ubwo Ikipe ya kabiri y’u Rwanda y’Abagore muri Beach Volleyball igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine yari igiye gukina, yagiye kwishyushya yambaye amakabutura maremare y’umukara, hejuru yambaye imyenda isanzwe ikinanwa ariko harimo udupira tw’amaboko maremare.

Ibi byibajijwe n’abatari bake barimo n’abategura irushanwa ndetse habanje kuba inama hagati y’abashinzwe ibya tekinike muri iri rushanwa n’abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), birangira amakipe y’u Rwanda yemerewe gukina yambaye gutyo.

Ikipe ya mbere y’u Rwanda mu bagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine na yo yagiye mu kibuga yambaye nka bagenzi babo ariko yo yambaye amabara asa n’ubururu.

Aganira n’itangazamakuru, Kapiteni w’u Rwanda mu bagore, Nzayisenga Charlotte, yavuze ko umuco Nyarwanda utabemerera kwambara ubusa.

Ati “Ntabwo nakivugaho byinshi, ahubwo navuga ngo Umunyarwandakazi njye mbona mu mikinire yacu ntabwo twambara ubusa, dukina twikwije, ni iyo mpamvu yabiteye. Ngira ngo ni umuco wacu.”

Yakomeje agira ati “Ubushize ubwo twakiraga iyi ‘World Tour’ ntabwo byagoranye kuko twari twarabivuze mbere y’uko irushanwa ritangira, ariko ubu habayeho akantu ko kurangara gato ntitwabivuga, ariko twabisabye uhagarariye irushanwa, yabitwemereye kuko ni we wari uhari ubushize.”

Abajijwe niba gukomeza kwambara amakabutura bitaba ari ugusigara (ugereranyije n’abandi), Nzayisenga yagize ati “Ntabwo ari ugusigara, nta Munyarwandakazi wakinanye ikariso, ni ko mbyumva.”

Amategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB), yemerera abagore kwambara uko bashaka, ariko bakubahiriza amabara n’uburyo imyenda iba ikoze.

Mu 2016, Corinne Calabro wari ushinzwe itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko abagore ari bo bahitamo gukinana ‘bikini’ atari itegeko ndetse ngo bifasha ko imyambaro yabo itabika umucanga.

Ku wa Kane, Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinze Abisirayeli, Noga Maor na Michal Barannik, amaseti 2-0 (22-20, 21-18) mu gihe mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu, bahura n’Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina.

Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine, bo batsinzwe n’Abanya-Lithuania; Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite amaseti 2-0 (21-14, 21-16) mu gihe bahura n’Aba-Suisse Kim Huber na Jasmine Fietcher mu mukino wa kabiri uba kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma y’imikino isoza amatsinda ikinwa kuri uyu wa Gatanu, harahita hakinwa imikino ya 1/8 haba mu bagabo n’abagore.

Imyambarire y'Abanyarwandakazi muri Beach Volleyball i Rubavu yavugishije abatari bake
Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine ntiborohewe n'umukino bahuyemo n'Abanya-Lithuania
Musanabageni Claudine ahagarika umupira
Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite batsinze Mukandayisenga na Musanabageni
Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinze umukino wabo wa mbere ku wa Kane
Nzayisenga Charlotte agerageza kugarura umupira wasaga n'uwageze hasi
Munezero Valentine azamura umupira
Noga Maor wo muri Israel akora serivisi
Amakipe y'abagabo yambara amakabutura maremare: Ntagengwa Olivier na Kavalo bitwaye neza mu mukino wa mbere, ariko batsindwa uwa kabiri
Mutabazi Yves (2) na Habanzintwari Fils (1) ntibahiriwe n'umukino bakinnye ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .