NPC Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma y’uko Umunya-Misiri Mossad Rashad watozaga u Rwanda kuva mu 2019, yasabwe n’igihugu cye gusubira iwabo.
Umuyobozi wayo, Murema Jean Baptiste, yagize ati “Nyuma y’uko aduhesheje itike, igihugu cye cyamusabye gusubirayo, bamubwira ko yabatereranye. Byahuriranye n’uko nta masezerano twari dufitanye, ayabonye iwabo aradusezera.”
Nsengiyumva Jean Marie Vianney ni umwe mu batoza bamenyerewe mu mikino y’abafite ubumuga dore ko yatozaga ku rwego rw’Igihugu kuva mu 2010. Yari asanzwe yungirije Dr Mossad Rashad.
Gakwaya Eric yagizwe umutoza wungirije Nsengiyumva naho Mukeshimana Joy Happiness agirwa ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager).
U Rwanda ruzahagararira Afurika mu Mikino Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.
Uretse Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, abandi bazitabira iyi mikino ni Hermas Muvunyi usiganwa ku maguru na Uwitije Claudine urushanwa mu gutera intosho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!