Mu mikino ya Commonwealth yatangiye hibukwa Jenoside, u Rwanda rwatsinzwe na New Zealand

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Mata 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Mu mikino ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) iri kubera i Gold Coast muri Australia, u Rwanda rwaserukiwe bwa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu na Mutatsimpundu Denise ufatanya na Nzayisenga Charlotte muri Volleyball ikinirwa ku mucanga.

Mbere yo gutangira uyu mukino bari bahanganyemo n’ikipe ya New Zealand yari igizwe na Polly na Wills, habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 by’umwihariko ikipe y’u Rwanda yari yambaye imyenda y’amabara akoreshwa mu gihe cyo kwibuka mu rwego rwo kugaragariza isi, ibihe igihugu kirimo byo kwibuka ku nshuro ya 24.

New Zealand ntiyoroheye abakobwa b’u Rwanda kuko yabatsinze amaseti abiri ku busa, iya mbere yarangiye ari amanota 24-14 naho iya kabiri irangira ari amanota 24-16.

Mu itsinda C u Rwanda ruherereyemo, Vanuatu nayo yatsinze Singapore amaseti 2-0 bivuze ko kugeza ubu riyobowe na Vanuatu na New Zealand ariko amakipe yose akazahura hagati yayo, abiri ya mbere akazahita ajya muri ½.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Mata saa 16:40 za Gold Coast (saa 8:40 z’i Kigali) hazaseruka ikipe yo gusiganwa ku maguru mu bagabo ya Sugira James na Tuyishimire Christophe muri metero 5000, saa 17:00 za Gold Coast (saa 9:00 za Kigali) ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball isubire mu kibuga ihanganye na Vanuatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza