00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Amakipe 12 yabonye itike y’amatsinda y’Irushanwa rya Beach Volleyball riri kubera i Rubavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa mbere w’Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi muri Beach Volleyball riri kubera ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu i Rubavu, wasize amakipe 12 arimo atandatu y’abagore n’andi y’abagabo, abonye itike iyinjiza mu cyiciro cy’amatsinda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, ku mucanga wa Rubavu hatangiye kubera irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’ ryitabiriwe n’amakipe 66 yo mu bihugu 39 byo ku migabane yose igize Isi.

Imikino 18 yakiniwe ku bibuga bitatu byubatswe kuri uyu mucanga, yasize amakipe atandatu y’abagabo n’andi atandatu y’abagore, abonye itike yo kugera mu cyiciro cy’amatsinda kizatangira gukinwa ku wa Kane.

Danemark na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo bihugu byagize byibuze amakipe abiri yakomeje muri icyo cyiciro mu gihe ibindi bifitemo ikipe imwe ari Brésil, Canada, u Bufaransa, Nouvelle Zelande, Pologne, Suède n’u Busuwisi.

Okholm Hansen na Anneka Hastings bo muri Danemark bakomeje batsinze Abanya-Israel, Michal Barannik na Noga Maor amaseti 2-0 (21-19, 21-16).

Ikipe ya mbere y’abagore ya Amerika igizwe na Corinne Quiggle na Allie Wheeler, yakomeje itsinze Kora Schaberl na Stephanie Wiesmeyr bo muri Autriche amaseti 2-0 (21-15, 21-16) gusa bagenzi babo, Aurora Davis na Sarah Schermerhorn batsindwa na Malgorzata Ciezkowska na Patrycja Jundzill bo muri Pologne amaseti 2-1 (21-15, 20-22, 15-13).

Andi makipe atatu y’abagore yakomeje ni iya Angela Lavalle/Rupia Freitas bo muri Brésil, Shaunna Polley/Alice Zeimann bo muri Nouvelle Zelande na Melina Hubscher/Janick Schaltegger bo mu Busuwisi.

Ku ruhande rw’abagabo, amakipe abiri yo muri Amerika yakomeje nyuma y’uko Chase Budinger na Troy Field batsinze River Day na Eylon Elazar bo muri Israel amaseti 2-0 (21-10, 21-17) mu gihe Billy Allen na Andy Benesh, na bo batsinze Fernand Phezo na Perpetu Salasala bo muri Congo amaseti 2-0 (21-12, 21-17).

Abanya-Danemark Kristoffer Abell na Nicolai Hovmann babonye itike bigoranye nyuma yo gutsinda Abasuwisi, Leo Dillier na Simon Hagenbuch amaseti 2-1 (23-21, 18-21, 15-11). Hovmann yari mu ikipe yabaye iya kabiri mu irushanwa ryaherukaga kubera i Rubavu mu 2019, ubwo yakinanaga na Jacob Stormly.

Andi makipe atatu yakomeje mu bagabo ni igizwe na Liam Kopp/Alexander Russell bo muri Canada, Arthur Canet/Teo Rotar bo mu Bufaransa na Martin Appelgren/Alexander Hermann bo muri Suède.

Aya makipe ariyunga ku yandi arimo ayo mu Rwanda

Aya makipe atandatu yakomeje mu bagabo no mu bagore, arasanga andi 18 mu cyiciro cy’amatsinda kizatangira gukinwa ku wa Kane, ari na cyo kirimo amakipe ane y’u Rwanda.

Amakipe abiri y’abagabo ahagarariye u Rwanda ni igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse n’igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves wasimbuye Gatsinzi Fils warwaye.

Ay’abagore ni igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ndetse n’iya Mukandayisenga Benita na Musanabageni Claudine.

Mu gihe imikino yo mu matsinda izatangira saa mbiri n’iminota 30 za mugitondo, Ntagengwa na Kavalo bazakina n’Abanya-Zimbabwe; Shamma Muneta na Tafadzwa Mapfumo, guhera saa yine n’iminota 10. Bose bari mu itsinda A hamwe n’Abanya-Pologne na Danemark.

Saa tanu zuzuye ni bwo Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves bazakina n’Aba-Russia; Danil Kuvichka na Anton Kisyltsyn. Bose bari mu itsinda E hamwe n’Abanyamerika n’Abanya-Suède.

Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine bazakina umukino wabo saa saba bahura na Lithuania; Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite. Bari mu itsinda E hamwe n’Abanya-Ukraine n’Abasuwisi.

Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ni bo bazakina nyuma mu makipe y’u Rwanda, aho guhera saa Munani n’iminota 20, bazahura n’Abisirayeli, Noga Maor na Michal Barannik. Aya makipe yombi ari mu itsinda rimwe n’Abanya-Ukraine na Slovenia.

Abasifuzi b'iri rushanwa barimo n'Abanyarwanda
River Day na Eylon Elazar bo muri Israel bahanganye na Chase Budinger na Troy Field bo muri Amerika
Ibihugu 39 ni byo byitabiriye iri rushanwa riri kubera ku mucanga i Rubavu
Imikino iri kuba mu muhezo nta bafana
Malgorzata Ciezkowska na Patrycja Jundzill bo muri Pologne bakina na Aurora Davis na Sarah Schermerhorn bo muri Amerika
Uyu mugabo yahisemo gufata umwana ubwo nyina yari mu kibuga
Ibendera ry'u Rwanda riri mu asaga 35 ari ku mucanga i Rubavu
Brian Melly wa Kenya atera umupira
Abasifuzi bandika amanota, bayashyira kandi aho abakinnyi bareba
Hari abasifuzi baba bashinzwe kureba niba umupira waguye mu kibuga cyangwa hanze
Annemieke Driessen ukinana na Jessica Smit mu ikipe y'u Buholandi arenza umupira ubwo bakinaga n'Abanya-Nouvelle Zelande
Umusifuzi wa mbere yerekana ikipe ikora serivisi nyuma yo gutsinda inota
Shaunna Polley na Alice Zeimann bo muri Nouvelle Zeland bishimira amanota bari batsinze
Liam Kopp na Alex Russell bo muri Canada, bakina n'Abanya-Israel
Ibibuga byasukagwamo amazi nyuma ya buri mukino
Heleene Hollas na Liisa Soomets bo muri Estonia bishimira iseti imwe babonye ku Banya-Brésil
Angela Lavalle (ibumoso) Rupia Freitas (iburyo) bo muri Brésil bari mu makipe yakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .