00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc yabujije u Rwanda kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cya Volleyball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yananiwe kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinzwe n’iya Maroc amaseti 3-0 (17-25, 23-25 na 25-17) mu mukino wa ¼ wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu.

Nubwo umutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres, yari yakoze impinduka mu bakinnyi yari amaze iminsi abanza mu kibuga, akifashisha Ndamukunda Flavien, ntiyahiriwe n’iseti ya mbere yatsinzwe n’Abanya-Maroc ku manota 25-17.

Mu iseti ya kabiri, ikipe y’u Rwanda yari imbere n’amanota 8-5 mbere y’uko hafatwa akaruhuko gato mu gihe Abanya-Maroc bayoboye umukino nyuma yaho ndetse bigera aho bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri (13-11).

Akaruhuko kasabwe n’umutoza Paulo De Tarso Milagres, kahinduye byinshi, u Rwanda rwongera gusatira Maroc ndetse byashobokaga ko rutsinda iyi seti, ariko Murangwa Nelson atera hanze umupira wa serivisi yakoze, irangira ari 25-23.

Ikipe y’Igihugu byasaga n’ibyayangiye mu mpande zose haba muri serivisi no guhagarika imipira y’abakinnyi ba Maroc, yatsinzwe iseti ya gatatu ku manota 25-17, ibura amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Muri ½ kizakinwa ku wa Mbere, Maroc izahura na Cameroun, yo yatsinze Nigeria amaseti 3-1 (25-19, 25-27, 25-19 na 25-20).

Undi mukino wa ½ uzahuza Misiri na Tunisia, ibihugu byombi by’Abarabu. Misiri yatsinze Uganda amaseti 3-1 (28-30, 25-18, 25-16 na 25-21) mu gihe Tunisia yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyitsinze amaseti 3-0 (25-22, 25-17 na 25-21).

Ejo ku Cyumweru, uzaba ari umunsi w’ikiruhuko. Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ihura na Nigeria ku wa Mbere saa Munani mu guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani mu gihe Uganda izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa Kumi.

Iri rushanwa ry’abagabo rizasozwa ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2021 mu gihe iry’abagore rizitabirwa n’ibihugu icyenda birimo n’u Rwanda, rizatangira ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri, rikazasozwa ku wa 20 Nzeri 2021.

Mu mikino yo guhatanira imyanya kuva kuri 9-16 yabereye muri Petit Stade i Remera, Kenya yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 (25-22, 25-13, 25-21) naho Niger itsinda Ethiopia amaseti 3-1 (25-23, 18-25, 25-20, 25-19).

Abakinnyi b'u Rwanda baririmba Rwanda Nziza mbere yo guhura na Maroc
Abanya-Maroc baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Maroc yageze muri ½ nyuma yo gutsinda u Rwanda
Umutoza w'u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres, areba uko abakinnyi be bitwara mu kibuga
Ndamukunda Flavien yabanje mu kibuga nyuma yo kwitwara neza ku mukino wa Uganda
Mahoro Yvan agerageza gutanga umupira
Mutabazi Yves yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushotora abakinnyi ba Maroc
Murangwa Nelson akora serivisi
U Rwanda rwabuze amahirwe yo kugera muri ½, ruzahura na Nigeria mu guhatanira imyanya hagati y'uwa gatanu n'uwa munani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .