00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso mu baterankunga b’irushanwa rya Beach Volleyball rikomeje kubera i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), ni umwe mu baterankunga b’irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’ rikomeje kubera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, aho ryitabiriwe n’amakipe 66 yo mu bihugu 39 byo ku migabane yose.

Iri rushanwa ryahuje amakipe y’abagabo n’ay’abagore, ryatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021 ndetse rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021.

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), ni umwe mu baterankunga baryo.

Rwanda Forensic Laboratory ifite amashami ane, aho irya mbere ari iry’ibinyabutabire birimo gupima ibihumanya n’ingano ya alcohol mu mubiri no gupima ibiyobyabwenge, aho bafata amaraso cyangwa se inkari ku muntu muzima cyangwa se ibindi bice by’umubiri ku wapfuye bakamenya ko yabinyoye koko.

Hari kandi agashami k’ibinyabuzima, karimo gupima ADN (amasano abantu bafitanye hakoreshejwe uturemangingo duto). Kuri iyi ngingo, ADN ipimwa hagamijwe guhuza umwana na nyina, Se cyangwa abandi bafitanye isano. Hanahuzwa kandi umuntu n’ahabereye icyaha.

Mu ishami ry’ibinyabuzima habamo no gupima udukoko duto dushobora guturuka ku mwanda cyangwa ku mafunguro yahumanye cyangwa yahumanyijwe.

Hari agashami ka gatatu ko gupima ibikumwe. Niba umuntu yakoze ahantu, iyi laboratwari ishobora gukuraho igikumwe bakagipima bakerekana ko uwo muntu ari we wakoze aho hantu. Uku gupima ibikumwe bigendana no gusesengura inyandiko n’imikono.

Habamo kandi no gusesengura ibijyanye n’ikoranabuhanga. Urugero niba wari ufite amakuru kuri telefoni akavamo, iyi laboratwari ishobora kuyabona ikayakuraho nk’ikimenyetso cya nyirayo cyangwa nk’icyaha kigenzwa.

Hari kandi n’ibijyanye n’imbunda, amasasu n’izindi ntwaro. Urugero umuntu ashobora kuza mu rugo agafata icyuma akica serile, cya cyuma asigaho icyo icyakitwa nk’ibimenyetso bishobora guhuza n’ukekwa.

Muri iyi laboratwari kandi hari igice cyo gukoresha ubuhanga bwa kiganga mu kugaragaza icyateye urupfu cyangwa se gutangaibimenyetso bijyanye n’ubumuga umuntu yatewe n’impanuka cyangwa ibikomere byatewe n’ibintu runaka.

Hari kandi gupima ADN hagamijwe guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha cyangwa umuntu n’abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo, cyangwa serivisi zo gupima ibyashobora guhumanya umuntu bikaba byanamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe.

ADN ni uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga. Muri laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera ADN ikoreshwa mu kumenya uwakoze icyaha cyangwa amasano ari hagati y’abantu.
Urugero umuntu ashobora kujya kwiba agakomerekera ahabereye icyaha, ya maraso ashobora guhuzwa na we.

Abantu ku giti cyabo, umugabo cyangwa umusore ashobora kuba yarabyaranye umwana n’umugore cyangwa umukobwa ariko batumvikana ko ari we wamubyaye. Bashobora kumvikana bakajya gupimisha ADN ikerekana ko uwo umwana ari kwita Se ari we koko cyangwa atari we.

Agashami ka ADN ni agashami gafite abakiriya benshi cyane muri iyi laboratwari kuko ari aka kabiri nyuma yo gupima icyishe umuntu.

ADN ipimishwa mu buryo bubiri; ubutabera cyangwa umuntu ku bushake bwe. Mu butabera, RIB, ubushinjacyaha, inkiko yaba iza gisirikare cyangwa iza gisivili, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, umushinga w’indangamuntu bashobora gusaba ko hapimwa ADN y’umuntu.

Mu bijyanye n’ubutabera, laboratwari ikenera icyemezo cy’usaba guhabwa iyo serivisi cyatanzwe n’urwego runaka rubisaba.

Ku babisaba ku bushake bwabo, laboratwari isaba ko baba babyumvikanaho bombi, bagasinya inyandiko ivuga ko ari ku bushake bwabo mu nyungu zabo atari ibyo kujyana mu butabera.

Amafaranga yo gupimisha ADN ari mu bice bibiri hari ikitwa Express [kwihutirwa] na gahunda ya laboratwari ikorerwa 267 032 Frw iboneka hagati y’umunsi umwe n’iminsi 10, naho Express ni 420 000 Frw, yo niba ibizamini byafashwe mbere ya saa tatu za mu gitondo, uyibona saa cyenda.

Gusuzuma imirambo ‘Autopsie’

Gusuzuma imirambo ni imwe muri serivisi zitangirwa muri laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, akaba ari nayo ya mbere iganwa n’abantu benshi.

Gusuzuma imirambo birimo ibice bibiri, hari icyo muganga yitegereza uwapfuye akareba ibikomere afite ku mubiri niba hari ahantu yakomeretse akamwitegereza umubiri wose, ibyo abonye akabyandika, agasobanura uko ari kumubona.

Hari ugufungura umubiri akajyamo imbere akareba ibice byose biri mu mubiri imbere kubera ko umutima w’umuntu muzima urazwi, umwijima muzima urazwi, ubwonko buzima burazwi, inyama iyo ariyo yose yo munda uko ikwiye kuba imeze umuntu ari muzima birazwi.

Icyo gihe muganga ajya imbere akitegereza izo nyama zose n’imitsi hari nk’igihe agenda agasanga nk’igihaha kirimo amashyira ntabwo ibyo ari ibintu bisanzwe, niba usanze umuntu umwijima waturitse ibyo ntago ari ibintu bisanzwe, niba usanze umuntu mu bwonko harimo amaraso ntago ari ibintu bisanzwe.

Aho rero muganga akurikije ubumenyi aba afite, aho niho ahera afata umwanzuro ku byo yabonye.

Iyo agezemo imbere mu mubiri agasanga inyama zimeze nk’uko zagombye kuba zimeze nibwo hitabazwa gufata amaraso, inkari, agace gato ku mubiri runaka kagakorerwa ubusesenguzi bigahuzwa n’ibyo muganga yabonye noneho agafata umwanzuro abihuje.

Icyakora impamvu y’urupfu ishobora kutamenyekana, hari n’igihe n’umwanzuro uba uvuga ngo ni urupfu rusanzwe.

Ruba urupfu rusanzwe iyo muganga asanze nta bikomere bigaragara ku wapfuye yageramo imbere agasanga yari ufite nka hepatite umwijima ari wo waturitse kandi nta mugeri yatewe cyangwa se agasanga mu mutwe imitsi yaturitse icyo gihe avuga ko ari urupfu rusanzwe rwatewe n’uburwayi.

Iyi laboratwari hari ubwo yifashisha izindi ziyisumbije ubushobozi nubwo atari nyinshi mu gihe habonetse ikintu ariko kitanyuze abapimye. Ikorana n’u Budage, Afurika y’Epfo n’u Bwongereza.

Yakira kandi igapima amadosiye aturutse mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda, Nigeria, i Burayi, Amerika n’ahandi.

Rwanda Forensic Laboratory ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 ariko yakoraga idafite ibikoresho bihagije. Kuyishyira ku rundi rwego byatangiye mu 2011 ubwo Polisi yagiranaga amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye Laboratwari y’igihugu.

Kuva mu 2018 kugera mu 2021, Rwanda Forensic Laboratory imaze gukora ibizami by’isanomuzi (ADN) bigera ku 3468 bisabwe n’inkiko n’abantu ku giti cyabo.

William Kolinske w'ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangiza umukino
Abanyamerika bakina n'aba-Russia mu mukino wo mu matsinda
Kuvihka na mugenzi we Kislytsyn batsinzwe n'Abanyamerika amaseti 2-1
Kapiteni w'Ikipe ya mbere y'u Rwanda, Ntagengwa Olivier, atangiza umukino
Irushanwa rya Beach Volleyball World Tour riri kubera i Rubavu, rizasozwa ku Cyumweru
Ntagengwa na Akumuntu Kavalo Patrick baracyafite amahirwe yo kugera muri 1/8
Umunya-Danemark Jacob Stein Brinck mu mukino batsinzwemo n'Abanya-Autriche
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso itanga serivisi zirimo gupima ADN, imirambo, ibiyobyabwenge n’ibindi
Iyo ugeze ahari kubera irushanwa rya Beach Volleyball usanganirwa n'ibyapa bya Rwanda Forensic Laboratory
Abanyarwandakazi Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine bakina n'Abanya-Ukraine
Muri Beach Volleyball, abakinnyi baba bemerewe gusaba umwanya wo kwitekerezaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .