00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki u Rwanda rwakiriye Irushanwa rya Beach Volleyball mu gihe ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko impamvu u Rwanda rwakiriye irushanwa rya Beach Volleyball riri kubera ku mucanga i Rubavu ari uko babonye ritakongera gusubikwa ndetse bakaba barashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda abaryitabiriye icyorezo cya Covid-19.

Kuri ubu, ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse Akarere ka Rubavu kari muri tumwe tubonekamo abarwayi benshi b’iki cyorezo buri munsi.

Hari abibaza impamvu hari kubera irushanwa rya Beach Volleyball ryahuje abakinnyi bagera ku 132 (n’abandi bagera hafi ku 100 bafite imirimo inyuranye) baturutse mu bihugu 39 byo ku migabane yose muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko impamvu bemeye kwakira iri rushanwa muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, ari uko ryari risanzwe kuri gahunda y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB).

Yagize ati “Impamvu twemeye kwakira aya marushanwa ni uko yari kuri gahunda y’imikino mpuzamahanga twari dufite. Muzi ko iri rushanwa ryagombaga kuba mu mwaka ushize ntitwaryakira ariko no mu ntangiriro z’uyu mwaka ryari kuri gahunda ya FIVB, twemeranya ko tugomba kuryakira nubwo byahuriranye n’ibi bihe turimo.”

Yakomeje avuga ko bakoze igenzura bagasanga ari ngombwa ko iri rushanwa riba, ariko bashyiraho ingamba zikomeye zo kurinda COVID-19 abazaryitabira.

Ati “Mu gukora igenzura cyangwa isesengura ry’uburyo dushobora kuryakira twasanze ridashobora gusubikwa, ariko noneho tugashyiramo ingamba zikomeye kugira ngo turinde abaririmo n’abazaryitabira kandi turebe ko ryagenda neza kugira ngo n’abashyitsi baje batazagira ikibazo.”

Abitabiriye iri rushanwa bose bahagurikiye hamwe i Kigali ku wa Mbere no ku wa Kabiri. Mu ngamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa harimo kwambara neza agapfukamunwa, gusukura intoki, kwipimisha buri munsi no kuba iri rushanwa riri kuba nta bafana.

Icyizere cy’abakinnyi b’Abanyarwanda kingana iki?

Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 66 yo mu bihugu 39, u Rwanda ruhagarariwemo n’amakipe abiri y’abagabo n’andi abiri y’abagore, yose azatangira gukina ku wa Kane.

Amakipe abiri y’abagabo ahagarariye u Rwanda agizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves wasimbuye Gatsinzi Fils warwaye.

Ay’abagore ni iya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ndetse n’iya Mukandayisenga Benita na Musanabageni Claudine.

Kapiteni w’amakipe y’abagore, Nzayisenga Charlotte, yavuze ko nubwo batarangira gukina ngo bagaraze uko biteguye, bafite icyizere cyo kwitwara neza.

Ati “Ntabwo turagaragaza ibyo twatojwe, ariko ejo tuzatangira kubyerekana. Amakipe ari hano nabonye ari mashya, ayo nzi ni nk’abiri, abandi ngira ngo bari mu Mikino Olempike izabera mu Buyapani. Gukina n’umuntu mutaziranye biragoye, ariko icyo dufite ni icyizere. Dufite amakipe abiri y’abagore kandi ndumva bizagenda neza.”

Kapiteni w’amakipe y’abagabo, Ntagengwa Olivier, yavuze ko bagize imyiteguro myiza kuko baheruka kwitabira imikino ya African Continental Cup yabereye muri Maroc ndetse bizeye kuzitwara neza nubwo bigoye kwizera umwanya wa mbere.

Ati “Iri rushanwa ryo ku rwego rwa kabiri ni ubwa mbere ribereye mu Rwanda, ryitabiriwe n’amakipe akomeye, ntabwo umuntu yabizeza ngo tugiye gutwara igikombe. Tugiye gukina neza nibishoboka tuzabona umwanya mwiza. Abazabona iyi mikino bazabona ko ikipe y’u Rwanda yiteguye neza bishoboka.”

Ku munsi waryo wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, habaye imikino y’amakipe ahataniye kwinjira mu matsinda yaryo, aho atandatu y’abagabo n’atandatu mu bagore ari yo agera mu cyiciro kizatangira gukina ku wa Kane.

Mu Karere ka Rubavu, ku Kiyaga cya Kivu, hatangiye kubera Irushanwa rya Beach Volleyball ryo ku rwego rw'Isi
Imikino y'amajonjora abanziriza amatsinda yatangiye kuri uyu wa Gatatu
Umunyamabanga Uhoraho Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko basanze iri rushanwa ritakongera gusubikwa, bahitamo gukaza ingamba
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François, ari mu barebye imikino y'umunsi wa mbere
Abitabiriye Rubavu Open 2021, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa
Ikibuga n'imipira biterwa imiti yica virusi nyuma ya buri mukino
Uwinjira ahabera imikino abanza kwerekana ibisubizo bya COVID-19 mu gihe kandi anahabwa umuti usukura intoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .