00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngarambe, Dr Kabera na Jado Castar mu bakandida bashya bifuza kuyobora FRVB

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Dr Kabera Callixte wari usanzwe ari Umuyobozi w’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball na Ngarambe Raphael watanzwe na Petit Séminaire Virgo Fidelis ni bo bakandida bashya bahataniye kuyobora iri shyirahamwe mu matora azaba tariki ya 29 Gicurasi 2021.

Ku ikubitiro, amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FRVB yari kuba tariki ya 27 Werurwe 2021, ariko ahagarikwa na Minisiteri ya Siporo habura iminsi itatu gusa ngo abe.

Hagendewe ku mabwiriza agenga amatora mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), akanama kigenga gashinzwe kuyategura, kamaze kwemeza urutonde rw‘agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuzayobora iri Shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Kansiime Kagarama Julius na Mukamurenzi Providence bari biyamamaje mu mezi abiri ashize, ntibongeye kugaragara mu bakandida kimwe n’abo bari bifuje ko bafatanya.

Ingingo ivuga ko "Umuntu urangije manda ebyiri atemerewe kongera guhita yiyamamaza kugira ngo atorerwe manda ya gatatu. Yongera kwiyamamaza nibura nyuma y’imyaka ine", ni yo yagonze abo bombi nyamara ubushize bari bemejwe mbere y’uko amatora asubikwa.

Kuri ubu, abakandida bemejwe ku mwanya wa Perezida mushya wa FRVB ni Dr Kabera Callixte wari usanzwe ari Umuyobozi w’Inteko Rusange na Ngarambe Raphael watanzwe na Petit Séminaire Virgo Fidelis.

Nsabimana Eric ’Machine’ n’umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) biyamamaje nk’abakandida rukumbi ku myanya ibiri ya Visi Perezida.

Perezida ucyuye igihe muri FRVB, Karekezi Léandre na Perezida wa REG Volleyball Club, Zawadi Geoffrey, nibo bahanganiye umwanya wo kuyobora Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe.

Nyuma yo gusoza manda y’imyaka ine ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, Karekezi Léandre aracyafite inyota yo gukomeza kuba mu buyobozi bw’uyu mukino.

- Abakandida bemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida w’Inteko Rusange ya FRVB:

  1. Zawadi Geoffrey:Yatanzwe na REG VC
  2. Karekezi Léandre: Yatanzwe na Gisagara VC

Abakandida biyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko Rusange ya FRVB:

  1. Mutabazi Aline: UR Huye VC niyo yaturutsemo

- Abiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FRVB:

Ku mwanya wa Perezida:

  1. Ngarambe Raphael: PSVF niyo yaturutsemo
  2. Dr Kabera Callixte: UTB Women Volleyball Club niyo yaturutsemo

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere:

  1. Nsabimana Eric: KVC niyo yaturutsemo

Ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri:

  1. Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) : Kirehe VC niyo yaturutsemo

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru:

  1. Mucyo Philbert: UTB VC niyo yaturutsemo.
  2. Nshimiyimana Innocent: Gatenga VC niyo yaturutsemo.
  3. Dr Ndayambaje Jean Bernard: UR Nyarugenge niyo yaturutsemo

Ku mwanya w’umubitsi mukuru:

  1. Mukasine Josiane: RRA VC niyo yaturutsemo
  2. Karigirwa Grace: APR Women Volleyball Club niyo yaturutsemo

Mbere yo gutangaza uru rutonde rw’agateganyo, Akanama gashinzwe amatora muri FRVB kayobowe na Hon. Uyisenga Charles, kari kabanje gutangaza umukandida wemerewe kwiyamamaza ibyo agomba kuba yujuje birimo:

  • Kuba ari Umunyarwanda.
  • Kuba ari Inyangamugayo.
  • Kuba afite byibura imyaka 21 y’amavuko ku munsi w’amatora.
  • Kuba atarakatiwe mu buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) y’igifungo kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.
  • Kuba afite Uburenganzira (Recommandtion) yahawe n’Umunyamuryango uvugwa mu ngingo ya 7 y’aya mabwiriza. Nta munyamuryango wemerewe gutanga uburenganzira burenze bumwe.
  • Umuntu urangije manda ebyiri ntiyemerewe kongera guhita yiyamamaza kugira ngo atorerwe manda ya gatatu. Yongera kwiyamamaza nibura nyuma y’imyaka ine.

Hashingiwe ku ngingo ya cyenda (9) y’ayo mabwiriza, uwiyamamaza atanga dosiye ye mu Bunyamabanga bwa FRVB irimo ibi bikurikira:

  • Ibaruwa igaragaza umwanya yiyamamariza
  • Inyandiko yerekana ibyo yakoze mu buzima busanzwe no muri siporo, muri Volleyball by’umwihariko
  • Ifoto imwe ngufi
  • Icyemezo cyo kuba atarafunzwe
  • Fotokopi y’Indangamuntu cyangwa Pasiporo
  • Kuba yaratanzwe n’Umunyamuryango wa FRVB
  • Inyandiko igaragaza gahunda ye (Imigabo n’imigambi ye)

Gutanga kandidatire ku biyamamaza bizarangira tariki ya 29 Gicurasi aribwo hazaba amatora. Abakandida baziyamamaza mu minsi itatu gusa kuko bazatangira tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Muri 2017 nibwo Komite Nyobozi ya FRVB yari iyobowe na Karekezi Léandre yari yatorewe kuyobora imyaka ine.

Dr Kabera Callixte uyobora UTB ni umwe mu bakandida babiri bazavamo uyobora FRVB
Jado Castar watanzwe na Kirehe VC, yiyamamaje nk'umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri
Komite Nyobozi ya FRVB yacyuye igihe
Zawadi Geoffrey uyobora REG VC, yiyamamarije kuyobora Inteko Rusange ya FRVB
Karekezi Léandre arifuza kuba Umuyobozi w'Inteko Rusange ya FRVB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .