00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatumijwe inama y’igitaraganya muri Kiyovu Sports ishobora gusiga impinduka zikomeye

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC, Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwahise butumira inama y’igitaraganya igamije gushaka umuti urambye wo kubona umusaruro mwiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho ikipe ya Kiyovu Sports icumbitse i Runda, Mvukiyehe Juvenal uyobora iyi kipe yatumije inama iri guhuza abakinnyi, abatoza, Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe ndetse na bamwe mu bagize komite nyobozi y’ikipe.

Iyi nama itumijwe igitaraganya, nyuma y’uko Kiyovu Sports itsindiwe iwayo na Rutsiro FC 2-1 bigatuma iyi kipe yo ku Mumena yisanga mu makipe umunani agomba kuzahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Bimwe inama yatumije iri kwigaho:

• Impamvu yo kubura umusaruro mwiza

• Ubugambanyi bwa bamwe bari mu kipe ya Kiyovu Sports

• Impinduka zishobora gukorwa muri Kiyovu Sports

• Intego bazajyana mu makipe umunani ya nyuma

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko muri iyi kipe hongeye kuvugwamo amakuru avuga ko hari abakinnyi batumva neza ibyo Ndayiragije Etienne abasaba mu kibuga, bishobora gutuma bamwe bahagarikwa.

Abakinnyi ba Kiyovu bari mu nama n'Ubuyobozi bwabo harebwa impamvu yo kubura mu makipe umunani ya mbere
Biravugwa ko inama ishobora gusiga impinduka mu buyobozi bwa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .