00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatangiye Shampiyona Nyafurika ya Volleyball rutsinda u Burundi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa mu mukino warwo wa mbere wo mu Itsinda A muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo (2021 Men’s Africa Nations Volleyball Championship) warebwe na Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo yitabiriwe n’ibihugu 16. Iri rushanwa riri kubera muri Kigali Arena.

Mu mukino warifunguye, u Rwanda rwihanije u Burundi buyitsinda amaseti atatu ku busa.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa n’aho yigana kuko yagejeje ku manota 10 anganya, mbere y’uko u Rwanda rwisanga mu mukino rugasoza iseti ya mbere rufite amanota 25-15.

Abakinnyi b’Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza u Rwanda batsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 19 y’u Burundi mu gihe iya gatatu yihutishijwe kuko rwayegukanye ku manota 25 kuri 14.

Umukino w’u Rwanda n’ u Burundi watangiye ku wa Kabiri ariko urangira ku munsi ukurikiyeho ahanini bitewe no kuba watangiye amasaha akuze. Ibi byanagize ingaruka ku mukino uhuza Tunisia na Nigeria ugomba gusoza iyakinwe ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Kuri uyu munsi wa mbere wa Shampiyona Nyafurika ya Volleyball hakinwe imikino itandatu.

Uwa mbere wahuje Uganda na Burkina Faso biri mu itsinda rimwe n’u Rwanda warangiye aba baturanyi bo mu Majyaruguru batsinze amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13)

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17).

Mu yindi mikino, Ethiopia yatsinze Sudani y’Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9) mu gihe Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y’uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka.

Muri uyu mukino wabanjirije uw’u Rwanda, Niger yatsinze iseti ya mbere (25-21), Mali itsinda iya kabiri (25-22), Niger itsinda iya gatatu (31-29) mu gihe Mali yagarutse itsinda iya kane (26-24) igahita inegukana iya gatanu ku manota 15 kuri 13 ya Niger.

Biteganyijwe ko Tunisia ifite iri rushanwa riheruka ariyo isoza imikino y’Umunsi wa Mbere icakirana na Nigeria. Tunisia ni cyo gihugu kimaze kwegukana kenshi iri rushanwa riba buri myaka ibiri, aho irifite inshuro 10 zirimo iheruka ya 2019 ubwo yari yaryakiriye.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Kane w’iki Cyumweru rucakirana na Burkina Faso mbere yo guhura na Uganda mu mukino wa nyuma w’amatsinda.

Ikipe y’Igihugu iheruka kwitabira Irushanwa Nyafurika rya Volleyball ubwo ryaberaga muri Misiri mu 2017 aho rwasoreje ku mwanya wa gatandatu.

U Rwanda kandi rwaryitabiriye ubwo ryaberaga mu Misiri na none mu 2015 na bwo rusoreza ku mwanya gatandatu. Mu 2007, ubwo ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo, rwasoreje ku mwanya wa munani.

Imikino y’Umunsi wa Kabiri iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021:

  • Niger vs RDC (10:00)
  • Tunisia vs Ethiopia (12:00)
  • Nigeria vs Sudani y’Epfo (14:00)
  • Mali vs Cameroun (16:00)
  • Maroc vs Tanzania (18:00)
  • Misiri vs Kenya (20:00)
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba "Rwanda Nziza" mbere y'uko umukino utangira
Muri seti ya mbere amakipe yombi yagendanaga runono ariko birangira u Rwanda ruyegukanye
Perezida Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Perezida Kagame mu kazi kenshi aba afite, anabona umwanya wo kureba imikino y'Ikipe y'Igihugu. Aha yari kumwe n'Umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Raphaël
Perezida Kagame asuhuza abafana bitabiriye uyu mukino wabereye muri Kigali Arena
Uyu mukino wabaye mu ijoro ariko ntibyabujije Perezida Kagame kuwureba
U Burundi bwarushijwe cyane muri uyu mukino bwatsinzwemo amaseti atatu ku busa
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira rimwe mu manota batsinze muri uyu mukino
Umutoza Mukuru w'u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres, aganira n'abakinnyi be ku buryo bakwiye guhagarara mu kibuga
U Rwanda rwitwaye neza ku mukino wa mbere rwakiniye muri Kigali Arena mu irushanwa rikomeye rya Vollyeball
Akumuntu Kavalo Patrick ukinira Gisagara VC ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite
Abarundi banyuzagamo bagatsinda amanota
Mutabazi Yves usanzwe ukinira Gisagara VC ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino
Muri seti ya mbere, u Burundi bwari bufite amashagaga ariko block y'u Rwanda yari ihagaze neza
Mahoro Yvan agerageza guhereza mugenzi we umupira
Abakinnyi b'u Rwanda bashimira abafana nyuma yo kwitwara neza
Abakinnyi bazwi muri ruhago y'u Rwanda barimo Emery Bayisenge (uri ibumoso ku murongo wa kabiri uhereye hasi), Nsabimana Eric Zidane (hagati) ukinira Police FC na Maxime Sekamana wa Rayon Sports barebye uyu mukino
Abafana bari babukereye ndetse bashyigikiye u Rwanda mu mukino wose batiza umurindi abakinnyi

Amafoto: Village Urugwiro na FRVB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .