00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda mu masura mashya rwatangiye Igikombe cya Afurika cy’Abagore rutsinda Maroc (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Volleyball yatangiye neza mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Kigali Arena, itsinda iya Maroc amaseti 3-1 (25-19, 25-18, 32-34, 25-22) mu mukino wa mbere wo mu Itsinda A wabaye kuri iki Cyumweru.

Mu bakinnyi batandatu babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, Uwamahoro Beatrice na Mukandayisenga Benitha ni bo bari basanzwe bakinira Ikipe y’Igihugu mu gihe Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakinnye umukino wa mbere mu mabara y’u Rwanda aho bakomoka muri Brésil.

Ikipe y’u Rwanda yinjiye neza mu mukino, ibanza gukora amanota atatu yaturutse kuri serivisi zakozwe na Mariana Da Silva mu gihe na Maroc yanyuzagamo igakora amanota. Amakipe yombi yafashe akaruhuko ka kabiri u Rwanda ruri imbere na 16-13.

Nyuma yaho gato, u Rwanda rwakoze andi manota abiri kuri rimwe rya Maroc yahise isaba akaruhuko gato ngo umutoza wayo aganirize abakinnyi be. Wari umwanya mwiza no kuri Paulo De Tarso Milagres utoza u Rwanda, na we waganirije abakinnyi be ndetse bakomeza kwitwara neza muri iyi seti yarangiye ari 25-19.

Maroc yatangiye neza mu iseti ya kabiri ndetse yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu (5-8) mbere y’uko u Rwanda ruyakuramo rukanayobora umukino. Amakipe yombi yagiye mu karuhuko ka mbere k’iyi seti ari 11-8 mu gihe iseti yose yarangiye ari 25-18.

Bianca Moreira Gomes yakomeretse urutoki hakiri kare mu iseti ya gatatu, ariko ntibyamubujije kuguma mu kibuga ndetse u Rwanda rukomeza kuyobora kugeza ubwo hafatwaga akaruhuko ari 8-6. Musaniwabo Hope, Mukandayisenga Benitha na Uwamahoro Beatrice bari mu bahawe iminota myinshi yo gusumburana n’abakinnyi bashya.

Maroc yageze aho ifata u Rwanda, amakipe yombi anganya 11-11, ariko umupira uremereye watewe na Aline Siqueira ugora umukinnyi wa Maroc wawukuyemo ukerekeza hanze mbere y’uko Bianca akora andi manota abiri.

Abakinnyi b’u Rwanda n’umutoza Paulo De Tarso ntibemeranyije n’icyemezo cy’umusifuzi wagaragaje ko bateye umupira hanze bigatuma Maroc iyobora n’amanota 16-15.

Aline Tiana na Mariana Da Silva basimbuye Akimana Ernestine na Mukantambara Séraphine ubwo Maroc yari iyoboye na 19-16 ndetse babasha gukuramo amanota yose kugeza amakipe yombi anganyije 24-24 mu gihe iseti yarangiye Abanya-Maroc batsinze 34-32.

Gusa, u Rwanda rwihimuye mu iseti ya kane nyuma yo kuyiyobora kuva itangiye kugera irangiye ari 25-22 ndetse biruhesha gutsinda uyu mukino wa mbere.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere, umukino wo mu Itsinda B wari uryoheye ijisho wahuje Cameroun ifite igikombe giheruka na Kenya imaze kwegukana kenshi iri rushanwa ry’abagore. Cameroun yatsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-19).

Nigeria yatsinze Sénégal amaseti 3-0 (25-16, 25-18, 25-22) mu Itsinda A mu gihe u Burundi bwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (18-25, 15-25, 13-25) mu Itsinda B.

Ikipe y’igihugu izasubira mu kibuga ku wa Mbere saa Kumi n’ebyiri, aho izahura na Nigeria. Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’uwo mu Itsinda B uzahuza Tunisia na Cameroun guhera saa Yine mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na Kenya guhera saa Sita muri Petit Stade.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo kandi hazakomeza irushanwa ry’abagabo rigeze muri ½ mu gihe u Rwanda ruzakina na Nigeria mu guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugeza ku wa munani.

Abafana bipimishije COVID-19 buri masaha 48 ni bo bemererwa kwinjira ku mikino nyuma yo kugaragaza ibisubizo byerekana ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Kwipimisha bikorerwa kuri Stade Amahoro i Remera cyangwa ku bitaro bibifitiye uburenganzira.

Abafana bareba iyi mikino bagomba kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere rwa COVID-19 mu gihe abatarakingirwa bifuza kureba iyi mikino, bakingirirwa kuri Stade Amahoro guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi 10 Frw (10$) mu myanya y’icyubahiro (VIP), ibihumbi 7 Frw (7$) mu myanya yo hasi na 5000 Frw (5$) mu myanya yo hejuru muri Kigali Arena.

Amatike yo kwinjira ku mikino y’umunsi agurirwa ku rubuga rwa https://ticqet.rw hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakinnyi ba Maroc baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba Rwanda Nziza mbere yo guhura na Maroc
Abakinnyi n'abatoza b'u Rwanda bafata ifoto
Abafana batandukanye bari baje gushyigikira Ikipe y'Igihugu
Apolinario Caroline Taiana akora serivisi mu iseti ya mbere
Uwamahoro Beatrice azamura umupira mu gihe Aline na Mukandayisenga Benitha bitegerezaga aho werekeza
Apolinario Caroline Taiana usubiza inyuma umupira wari utewe n'Abanya-Maroc
Umutoza w'u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres, abwira abakinnyi be ko ari bari kwitwara neza ubwo umukino wari mu iseti ya kabiri
Aline Siqueira (1) na Bianca Moreira Gomes bakinnye umukino wa mbere mu mwambaro w'u Rwanda

Amafoto: Shema Innocent & Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .