Igikombe cy’Isi: Nyuma yo guterwa mpaga na Brazil, u Rwanda rurisobanura na USA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga yitabiriye igikombe cy’Isi kiri kubera muri Autriche, yatewe mpaga ku mukino wa mbere yagombaga guhuramo na Brazil, kuri uyu wa Gatandatu irisobanura na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe igizwe na Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu ihagarariye u Rwanda yagombaga gukina na Brazil igizwe na Maria Antonelli/Carol mu mukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu gusa ikererwa kugera ku kibuga bituma iterwa mpaga, amaseti 2-0.

Kuki u Rwanda rwatinze kugera ku kibuga?

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda,FRVB, Mfashimana Adalbert yasobanuye ko byatewe n’igihe amarushanwa y’amajonjora yarangiriye.

Aganira na IGIHE yagize ati “Kugira ngo u Rwanda ruterwe mpaga ni uko rwagezeyo rutinze. Gutinda rero bifitanye isano ihera ku mikino y’ijonjora ku rwego rwa Afurika kugira ngo hamenyekane abagomba kwitabira igikombe cy’Isi.”

“Ubundi byagombye kuba byaramenyekanye mbere abantu bakitegura kare ariko igihe twari i Maputo muri Mozambique tutararangiza no gukina imikino y’amajonjora nibwo batumenyesheje ko umunsi wa nyuma wo gutanga amazina y’abazitabira irushanwa ari tariki 15 Kamena.”

“Icyakora icyo gihe twarabikoze ariko tugarutse mu Rwanda twagombaga guhita twemeza bidasubirwaho niba tuzitabira bitarenze tariki 20 Kamena. Kugira ngo twemeze ko tuzitabira, twagombaga kuba twatanze gahunda z’ingendo."

“Tariki 20 nibwo twakiriye ubutumwa bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi ko gahunda z’ingendo zacu bazibonye bityo dutangira gushaka n’ama visa tugendeye kuri iyo gahunda. Icyo gihe n’ingengabihe y’irushanwa yari itaramenyekana.”

Mfashimana yakomeje avuga ko ingengabihe yaje kumenyeka bitinze tariki 27 Nyakanga bitagishobotse ko bahindura amatariki y’ingendo ngo yigire imbere.

Mu gihe irushanwa ryagombaga gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga, nibwo abakinnyi bari mu ndege berekeza i Vienne muri Autriche bikaba byari biteganyijwe ko bahagera saa saba n’iminota 15.

Bitewe n’uko indege yabatwaye yanyuze Istanbul muri Turikiya, yakerereweho amasaha ane bitewe n’uko ikirere cyari kimeze nabi aho bagendeye bageze aho bagombaga gukinira batinze bituma baterwa mpaga, amaseti 2-0.

Gusa uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’ibyo bibazo, perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, Karekezi Leandre ari na we waherekeje iyi kipe ngo yabaganirije abasaba kwirengagiza ibyababayeho ahubwo bagashyira umutima ku yindi mikino.

Aba bakinnyi bagomba gukina undi mukino kuri uyu wa Gatandatu aho bagomba guhangana na Leta Zunze Ubumwe za America, n’ikipe igizwe na Sara Hughes na Kelly Claes.

Nyuma y’uyu mukino u Rwanda rugomba kuzahita rukina na Canada ya Taylor Pischkena Jamie Lynn Broder mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru ari nawo wa nyuma mu itsinda.

Abakinnyi bagize ikipe y'u Rwanda n'umutoza wabo Paul Bitok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza