00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 17 byemerewe kwitabira Igikombe cya Afurika cy’abagabo mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yatangaje ko ibihugu 17 birimo n’u Rwanda ari byo bizakina Igikombe cya Afurika cy’abagabo kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 5 n’iya 16 Nzeri 2021.

U Rwanda ruzabanza kwakira Igikombe cya Afurika cy’abagabo hagati ya tariki ya 6 n’iya 15 Nzeri mu gihe icy’abagore kizaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Kuri uyu wa 31 Kanama 2021 ni bwo CAVB yatangaje ko ibihugu 17 bizakina irushanwa ry’abagabo ari byo: Tunisia, Tanzania, Niger, Burkina Faso, u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Guinea, Kenya, Mali, Maroc, Nigeria, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Uganda.

Kuri gahunda y’irushanwa, biteganyijwe ko imikino ya mbere izatangira gukinwa ku wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021 mu gihe iminsi ibiri ya mbere izaba ari iyo kugera mu Rwanda kw’amakipe ndetse n’inama tekinike ibanziriza irushanwa.

U Rwanda rwiteguye gute?

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa Kane ari bwo umutoza Paulo De Tarso Milagres azatangaza abakinnyi 14 ba nyuma bazakina Igikombe cya Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo n’iy’abagore, zombi zatangiye umwiherero ku wa 8 Kanama. Mu bagabo hari hahamagawe abakinnyi 36, ariko kuri ubu abasigaye mu mwiherero ni 17

Abasigaye ni: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.

Hari amakuru avuga ko hari abakinnyi bo muri Brésil bashobora kongerwa mu ikipe z’u Rwanda zizakina iri rushanwa haba mu bagabo n’abagore.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo izakina imikino itatu ya gicuti, aho ku wa Gatatu no ku wa Gatanu izahura na Cameroun saa Kumi n’ebyiri mu gihe hagati y’iyo mikino yombi, ku wa Kane, izakina na Maroc.

U Rwanda ruheruka kwitabira iyi mikino ya Afurika ubwo yaberaga muri Misiri muri 2017 aho rwasoreje ku mwanya wa gatandatu.

Rwitabiriye kandi iyi mikino ubwo yaberaga mu Misiri na none mu 2015 na bwo rusoreza ku mwanya gatandatu. Mu 2007, ubwo yari yabereye muri Afurika y’Epfo, rwasoreje ku mwanya wa munani.

Ikipe y'Igihugu y'abagabo ikomeje imyitozo yo kwitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera i Kigali
U Rwanda ruzakina imikino itatu ya gicuti mbere yo kwinjira mu irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .