00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasojwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’abasifuzikazi ba Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Mata 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021, kuri Stade Amahoro hasojwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’abasifuzi b’abagore ba Volleyball bari ku rwego rw’Igihugu.

Ni amahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Inama y’Abaminisitiri b’Urubyiruko na Siporo bo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (CONFEJES).

Aya mahugurwa ateganyijwe mu byiciro bibiri, icya mbere cyakozwe ku buryo bw’imbonankubone, icya kabiri kizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abasifuzi b’Abanyarwanda mpuzamahanga babiri Ntanteteri Vedaste na Mukundiyukuri Jean de Dieu ni bo batanze aya mahugurwa yitabiriwe n’abasifuzikazi barindwi.

Mu gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Hafashimana Adalbert, yabashimiye umusaruro mwiza bakomeje kugaragaza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, barangwa no kutagira amarangamutima.

Yabasabye gukomeza gukunda umwuga wabo kandi abasezeranya ko Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball rizakomeza guharanira iterambere ry’Umugore muri Volleyball, yaba abayikina, abayitoza cyangwa abayisifura.

Ati “Twashimiye Minisiteri ko baduhisemo ngo baduhugurire abasifuzi b’abagore, ni ikintu gukomeye ku iterambere rya Volleyball kubera ko kugeza uyu munsi dufite abagore benshi bitabiriye umurimo w’ubusifuzi, ariko ntituragira umusifuzi w’umugore ku rwego mpuzamahanga, tukumva ko iyi ari intambwe igana kuri urwo rwego.”

Habyarimana Florent, ushinzwe amashyirahamwe ya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yasezeranyije aba basifuzi ko Minisiteri izakomeza gutanga inkunga yayo kugira ngo abagore bakomeze gutera imbere muri Siporo.

Yabasabye kandi kuzakoresha ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa mu kuyobora imikino mu buryo butabera kandi bagaharanira no kugera ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko nibitwara neza mu kazi kabo bizabahesha ishema bikanarihesha igihugu.

Ati “Murabizi ko politiki ya siporo, u Rwanda rugenderaho ubu iha umwanya abagore, ni yo mpamvu kuba umugore yatekerejweho mu mahugurwa ni ingenzi kuko mu myaka yashize byagaragaye ko abagore batahabwaga umwanya muri siporo. Aratuma abayahawe bashobora nibura kongera kumenya urwego rwabo aho rugeze noneho bahabwe urundi rwego rw’amahugurwa yisumbuye.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imisifurire muri FRVB, Ntanteteri Vedaste, uri mu bahuguye aba bagore, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije gutyaza ubumenyi bw’abasifuzi b’abagore mu gihe hitegurwa umwaka mushya w’imikino.

Ati “Tumaze igihe turi kureba uburyo twakongera umubare w’abasifuzi b’abagore muri Volleyball kandi biragaragara ko babishoboye kandi bafite ubushake. Aba twabatoranyije muri bagenzi babo ngo bakarishye ubwenge mu gihe twitegura umwaka mushya, bagize amahirwe akomeye cyane kuko Minisiteri yabatekerejeho kugira ngo twibukiranye amategeko ya Volleyball arimo n’azahinduka nyuma y’Imikino Olempike.”

Umwe mu bahuguwe, Murorunkwere Joie Lea, yavuze ko hari byinshi yabunguye bajyaga bibaza hagati yabo, ariko kuri ubu bakaba babisobanukiwe.

Ati “Aya mahugurwa yatumye ducukumbura ibyo twajyaga tujyaho impaka tumenya ibiri ukuri, ikindi ni uko yatumye tubasha kumenya ko abagore dushoboye, dushobora kujya ku rwego mpuzamahanga tugatanga umusaruro ufatika.”

Mu Rwanda hari abasifuzi 53 bose mu byiciro bitandukanye, harimo abagabo 39 n’abagore 14.

Abasifuzi bahuguwe ni barindwi ari bo: Uwanyirigira Béatrice, Mukamana Hadidja, Ishimwe Clemence, Ingabire Claire, Niragire Angelique, Joie Lea Murorunkwere na Saro Francine Andrew.

Habyarimana Florent ushinzwe amashyirahamwe ya siporo muri Minisiteri ya Siporo (iburyo) n'Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mfashimana Adalbert (ibumoso) bitabiriye isozwa ry'icyiciro cya mbere cy'amahugurwa y'abasifuzi b'abagore muri Volleyball
Abasifuzikazi barindwi bahuguwe bafata ifoto rusange hamwe n'ababahuguye ndetse n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .