00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bitegura Igikombe cya Afurika bagabanyijwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi umunani mu mwiherero, umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres, yagabanyije abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo n’iy’Abagore bagombaga gukomeza imyitozo yo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo n’iy’abagore, zombi zatangiye umwiherero ku wa 8 Kanama nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima.

Nyuma y’iminsi umunani amakipe yombi yitoza, umutoza Paulo De Tarso Milagres yagabanyije abakinnyi yari afite, asigarana bake bagomba gukomeza kwitegura Igikombe cya Afurika.

Mu bakinnyi 36 bari bahamagawe mu bagabo, hasigaye 20 bazavamo abazakina Igikombe cya Afurika kizaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Kanama 2021.

Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu ikipe y’abagore, yo izakina irushanwa hagati ya tariki ya 5 n’iya 15 Nzeri 2021.

Abakinnyi 18 b’ikipe y’abagore basigaye ni: Igihozo Cyuzuzo Yvette, Uwamariya Jcqueline, Ndagijimana Iris, Hakizimana Judith, Nyirarukundo Christine, Nzayisenga Charlotte, Yankurije Françoise, Nzamukosha Olive, Uwamahoro Béatrice, Mukantambara Séraphine, Munezero Valentine, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Mukandayisenga Benitha, Akimanizanye Ernestine, Nyirahabimana Divine, Musaniwabo Hope na Niyomukesha Euphrance.

Abakinnyi 20 b’abagabo basigaye ni: Nsabimana Mahoro Yvan, Ndayisaba Sylvestre, Ngabonyintwari Cédric, Kanamugire Prince, Muvara Ronald, Sibomana Placide, Dusabimana Vincent, Nkurunziza John, Karera Emile, Rwigema Simon, Yakan Guma Lawrence, Dusenge Wickliff, Niyogisubizo Samuel, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Mukunzi Christophe, Gisubizo Merci, Akumuntu Kavalo Patrick, Ndahayo Dieu Est Là na Ndamukunda Flavien.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, Paulo De Tarso Milagres, yagabanyije abakinnyi bari mu mwiherero
Ikipe y'Igihugu y'abagabo yasigayemo abakinnyi 20 nyuma yo gusezerera 16
Ikipe y'Igihugu y'abagore yasigayemo abakinnyi 18 gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .